skol
fortebet

Perezida Museveni na Cyril Ramaphosa baganiriye ku ntambara ya FARDC na M23

Yanditswe: Tuesday 16, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezidansi ya Africa y’Epfo yatangaje ko Perezida Cyril Ramaphosa yahuye na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda baganira ku mutekano w’akarere.

Sponsored Ad

Ubutumwa bugufi buherekejwe n’amashusho ya Perezida Ramaphosa ahura na Museveni, buvuga ko abakuru b’ibihugu byombi bahuriye mu ngoro ya Perezida wa Uganda.

Baganiriye ku mutekano w’akarere, n’ituze ryako, harimo n’intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo.

Perezida Ramaphosa yageze muri Uganda ku wa Mbere nimugoroba, akaba asoza uruzinduko rwe muri Uganda uyu munsi.

Hari hashize igihe gito avuye mu Rwanda aho yifatanyije n’Abanyarwanda mu mihango yo gutangiza icyumweru cy’icyunamo, n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu biganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame harimo no kuvuga ku bibazo bya Congo, aho Ramaphosa yiyemeje gushyigikira ibiganiro mu kimbo cy’intambara.

Ku wa Mbere kandi Perezida Museveni yahuye na Jakaya Mrisho Kikwete wabaye Perezida wa Tanzania akaba yaramuhaye ubutumwa bwa Perezida Samia Suluhu Hassan.

Perezida Museveni yamubwiye ko umutekano w’akarere ka Africa y’Iburasirazuba ari ingenzi mu gutuma ibihugu bikagize bitera imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa