skol
fortebet

Abacyekwaho ubwicanyi batorotse gereza yo muri California banyuze mu mwobo wa 55cm

Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2019

Sponsored Ad

Polisi yatangaje amafoto agaragaza ukuntu abantu babiri bacyekwaho ubwicanyi batorotse gereza yo muri leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu buryo butangaje.

Sponsored Ad

Santos Samuel Fonseca w’imyaka 21 na Jonathan Salazar w’imyaka 20, barakambakambye banyura mu mwobo ufite ubugari bwa santimetero 55 bacukuye mu gisenge cy’ubwiherero bwa gereza yo mu mujyi wa Salinas, mu majyepfo ya San Francisco.

Umutegetsi ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko muri ako karere yavuze ko abo bagabo "babanyuze mu rihumye".

Abo bagabo bari bagitegereje kuburanishwa ku byaha by’ubwicanyi ubwo batorokaga iyo gereza ku cyumweru.

Jonathan Thornburg, umuvugizi w’ibiro by’umutegetsi ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu karere ka Monterey, yagize ati: "Tubabajwe no kuba hari abantu baregwa ubwicanyi batakiri muri gereza yacu".

Abategetsi bavuga ko barigushakisha abo batorotse gereza, bitekerezwa ko bafite intwaro kandi ari abo kugendera kure.

Ibiro by’umuyobozi ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko muri ako karere byashyizeho igihembo cy’amadolari 5,000 ku muntu uwo ari we wese watanga amakuru yaho abo bacyekwa baherereye.

Abayobozi bavuga ko abo bacyekwa bacukuye umwobo mu bwiherero aho abacunga-gereza batashoboraga kubabona.

Uwo mwenge wagutse bihagije kuburyo Bwana Fonseca na Bwana Salazar, bombi bafite uburebure bwa metero imwe na santimetero 70, bashoboraga kurira bakawunyuramo.

Uwo mwenge wabagejeje mu gice gikorerwamo ibyo gusana cyuzuye impombo n’ibindi bikoresho.

Nuko abo bacyekaho icyaha cy’ubwicanyi bakambakamba aho hantu bivugwa ko hafite ubugari bwa santimetero 27,kugeza bageze ku muryango, bahiritse ubundi bagatoroka.

Uwo muryango wari mu gikari cya gereza, ahantu hatari hari uruzitiro rwo kubakumira ruriho umuriro w’amashanyarazi, nkuko abategetsi babivuga.

Uko ari babiri batawe muri yombi mu mwaka ushize, buri umwe aregwa ibyaha by’ubwicanyi bitandukanye n’iby’undi, nkuko abayobozi babivuga.

Bwana Fonseca ashinjwa kwica Lorenzo Gomez Acosta wari ufite imyaka 37 y’amavuko na Ernesto Garcia Cruz w’imyaka 27, mu minsi ine itandukanye mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka ushize wa 2018.

Bwana Salazar ashinjwa kwica arashe Jaime Martinez wari ufite imyaka 20, mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 2017.

Abo bagabo bombi bahakanye bavuga ko ibyo baregwa ntabyo bakoze, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Los Angeles Times cyo muri Amerika.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa