skol
fortebet

Abadepite muri Kenya barwanye inkundura mu Kiliziya bituma haduka inkubiri ku mbuga nkoranyambaga bavuga amabi abera mu madini[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 09, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Ejo ku cyumweru umudepite wo ku ruhande rwa visi Perezida William Ruto n’abayobozi mu ishyaka rya Jubilee rya Perezida Uhuru Kenyatta bateye rwaserera mu rusengero, ibi byatumye abanyakenya biha imbuga nkoranyambaga bamagana ibibi bibera mu madini.

Sponsored Ad

Mu nsengero zo muri Kenya iyo amasengesho arangiye ahenshi baha umwanya abanyapolitiki bakavuga gahunda zabo za politiki.

Uyu mudepite w’ahitwa Kiharu ejo ku cyumweru yinjiye muri kiliziya gatolika yo mu gace ahagarariye maze ababwira ko abo bantu bo muri Jubilee badakwiye kuba bavugira mu gace ke atabizi.

Habaye ubushyamirane mu kiliziya hagati y’abashyigikiye Jubilee n’abo ku ruhande rwa William Ruto bibumbiye mu kitwaTangatanga, kugeza polisi ije guhosha.

Kubera ibi, ubu Abanyakenya ku mbuga nkoranyambaga baranenga cyane amabi abera mu madini mu nkubiri bise #ShameOnTheChurches

Umwe yanditse ati: “Itorero muri Kenya rikeneye kureba niba ryigisha ijambo rya Yezu Kristu cyangwa ryigisha ijambo rya ruswa rigafunga ijisho ku kibi”.

Undi ati: “Urukundo rw’amafaranga niwo muvumo uri mu itorero uyu munsi. Itorero rikeneye gukizwa iki cyaha”.

Undi yanditse ko ‘ubusazi nka buriya mu nzu y’Imana burutwa n’imirwano yo mu kabari’.

Undi avuga ko abanyapolitiki bamaze gushyira amafaranga menshi mu madini “niyo mpamvu muri iki gihe pasitoro agusengera butewe n’icyo watuye”.


Umwe avuga ko Perezida Kenyatta yakwigira kuri mugenzi we w’u Rwanda ngo “agafunga amadini akura nk’ibihumyo agamije inyungu, akayategeka ko bagira impamyabumenyi ya tewolojiya”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa