skol
fortebet

Abafana ba Bobi Wine bakubise umuvugizi wa Kampala bamugira intere

Yanditswe: Friday 13, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Abarwanashyaka b’ishyaka NUP rya Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, barashinjwa kugerageza kwivugana Robert Kalumba, Umuvugizi w’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala (KCCA) muri Uganda.

Sponsored Ad

Robert Kalumba avuga ko ku wa Mbere w’iki cyumweru, ubwo we na bagenzi be bari ku isoko rya Owino mu mirimo isanzwe ya KCCA, yagabweho igitero n’abashyigikiye NUP bakamuhondagura bakamugira intere.

Uyu mugabo bigaragara ko yakubiswe cyane, avuga ko yatabawe na Polisi, akemeza ko bariya bafana ba Bobi Wine bari bagamije kumwica. Aganira na ChimpReports dukesha iyi nkuru, yagize ati:

Bari banyishe. Natekereje ko ngiye gupfa. Bakimbona barankurikiye batangira kunkubita ingumi n’imigeri. Biyamiriraga bavuga bati ’Mureke tumwice, mureke tumuteme!’ Turambiwe Guverinoma yanyu, turashaka ko mwese mugenda.

Abapolisi baje bihuta yemwe na mbere y’uko bagenzi bacu bahagera. Numvise urusaku rw’amasasu, hanyuma bamvana aho bampisha mu biro bya Polisi (byo hafi Aho).

Umuvugizi wa KCCA avuga ko ubwo yahuraga na ririya sanganya, yari mu mujyi rwagati aho yari yagiye kuganira n’abacuruzi ku mirimo y’Ubuyobozi bwa Kampala ireba isoko ryo mu mujyi.

Avuga ko atazi impamvu abarwanashyaka ba NUP ari we batoranyije bakamuhondagura wenyine.

Ati: “Barambwiye bati wowe Kalumba tugiye kukwica.”

Magingo aya ishyaka NUP ntacyo riratangaza kuri ruriya rugomo, gusa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda aheruka kuburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi ko abazagerageza kwishora mu rugomo mu gihe amatora yegereje, bazitabwaho n’imbaraga zidasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa