skol
fortebet

Abagabo babiri bahanishijwe igihano cyo gucibwa ibiganza n’umutwe w’iterabwoba

Yanditswe: Monday 22, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umutwe wa Al Shababu wo mu gihugu cya Somalia ugendeye ku mahame y’idini ya Kiyisiramu, wahaye abagabo babiri igihano gikomeye cyo gucibwa ibiganza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwinjira mu iduka bakiba amadorali 500.
Ibi bikaba byarabaye kuwa kane tariki ya 18 Gicurasi 2017 ,Mu gihugu cya Somalia mu ntara ya Bokool mu karere ka Tiyeglow, aho abagabo babiri bahanishijwe igihano cyo gucibwa ibiganza babaziza kwiba amafaranga agera Ku madorali 500. Uyu mutwe ukaba waratanze iki gihano (...)

Sponsored Ad

Umutwe wa Al Shababu wo mu gihugu cya Somalia ugendeye ku mahame y’idini ya Kiyisiramu, wahaye abagabo babiri igihano gikomeye cyo gucibwa ibiganza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwinjira mu iduka bakiba amadorali 500.

Ibi bikaba byarabaye kuwa kane tariki ya 18 Gicurasi 2017 ,Mu gihugu cya Somalia mu ntara ya Bokool mu karere ka Tiyeglow, aho abagabo babiri bahanishijwe igihano cyo gucibwa ibiganza babaziza kwiba amafaranga agera Ku madorali 500. Uyu mutwe ukaba waratanze iki gihano ushingiye ku mategeko ya Sheria idini ya Kiyisilamu ikurikiza. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters bikaba bivuga ko nyuma yo guca aba bagabo ibiganza bakaba barahise bajyanwa ku bitaro kugira ngo babashe guhabwa ubufasha bw’ibanze.

Tubibutse ko uyu mutwe wa Al Shababu umaze imyaka irenga 10 uhanganye na Leta ya Somalia, aho uyu mutwe ushaka gushyiraho Leta igendera ku mahame akomeye y’idini ya Kiyisilamu ndetse uyu mutwe uhora iteka ushaka kugaba ibitero by’ubwiyahuzi no guteza umutekano Mike mu gihugu cya Somalia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa