skol
fortebet

Abagabo muri Uganda bari kurwanira amashereka n’abana

Yanditswe: Monday 03, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Mu bice bimwe byo muri Uganda abagabo baravugwaho gukunda amashereka y’abagore babo kurusha abana babyaye ibi bikaba bikomeje gutera impungenge ababyeyi bonsa mu hice bitandukanye by’iki gihugu.

Sponsored Ad

Umugore witwa Jane ahamya ko umugabo we akunda amashereka. Yagize ati” Yambwiye ko akunda uburyohe bwayo kandi ko amufasha kumva amerewe neza mu buzima bwe igihe yayonse”.

Yakomeje avuga ko umugabo we yemeza ko yumva atekanye ndetse ko amashereka ashobora gutuma umusore w’imyaka 20 y’amavuko yumva agihagaze neza nk’umwana w’amezi atandatu.

Uyu mugore yakomeje avuga ko umugabo we yatangiye kumusaba amashereka mu ijoro rya mbere yari avuye mu bitaro kubyara.

Uku konka amashereka y’abagore ku bagabo, ntibyari bisanzwe mu bice bitandukanye bya Uganda no mu bihugu by’abaturanye nka Tanzania na Kenya. Kugeza ubu ni igikorwa gikomeje gufatwa nk’ihohoterwa ku bagore ndetse gishobora kudindiza imikurire y’umwana bibarutse.

Mu nama ya Guverinoma yateranye muru 2018, Minisitiri w’ubuzima muri Uganda Sarah Opendi,yagarutse kuri iki kibazo yihanangiriza abagabo bakomeje kwiyongera barwanira amashereka n’abana babo.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Kyambogo yo mu Mujyi wa Kampala na Britain’s University of Kent, bugaragaza koi bi bishobora guteza ingaruka mbi hagati y’umwana na se mu gihe baba bakomeje gusangira ibere.

Ubushakashatsi bwibanze cyane mu Karere ka Buikwe gakomeje kugaragaramo iyi ngeso ku bagabo koi maze kuba karande.

The Guardian dukesha iyi nkuru yanditse ivuga ko ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo bane bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto na Taxi bose bahuriza ku gisubizo kimwe cy’uko konsa abagabo bisa naho bimaze kuba umuco muri ako karere.

Hagaragaye ko abagabo aribo basigaye babanza konka mbere y’abana kandi bakaba babikora kenshi mu munsi nkaho bamwe babisaba abagore babo buri saha.

Abagabo bo bavuga ko bavumbuye ibanga ry’uko mu mashereka harimo imbaraga zituma baramba. Uwitwa Thomas yavuze ko iyo yonse mu gihe cy’ifunguro ry’umunsi bituma yirirwa adafite umunaniro.

Hari n’abavuga ko amashereka y’abagore babo arimo imbaraga nyinshi ndetse ko ashobora gufasha abagabo gukira icyorezo cya Sida na Canseri.

Inzobere mu by’ubuvuzi Dr Peter Rukundo uri mu bakoze ubu bushakashatsi bo muri Kaminuza ya Kyambogo yavuze ko abenshi badukiriye igikorwa cyo kurwanira n’abana ibere kubera imyumvire.

Abagabo kandi bavuga ko konswa n’abagore babao bibafasha no gutera akabariro cyane cyane ibi bikaba ku bagore bamaze igihe gito babyaye.

Umugabo umwe yatangaje ko iyo yonka aba yumva ameze nk’umwana muto ndetse ko yumva yahindutse nk’igikomangoma.

Abagore bavuze ko bemera konsa abagabo babo kugira ngo batabyanga bigatuma bajya ahandi bakabasiga.

Hagati aho hari n’abavuga ko bemera guha abagabo babo ibere mbere y’umwana kubera gutinya inkoni.

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu gihe iki gikorwa gikomeje kugaragara ku bagabo muri aka karere, cyaba gikomeje guhabwa intebe bishobora kongera ihohoterwa ry’abagore n’abana mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa