skol
fortebet

Abagande bari bashyizwe ku rutonde rw’abagombaga gucyurwa banze kuva mu Rwanda

Yanditswe: Friday 25, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Abagande 114 mu bari mu baheze mu Rwanda kubera icyorezo cya Covid-19, bashyizwe ku rutonde rw’abagombaga gucyurwa ariko banze amahirwe yo gusubizwa iwabo bahitamo kuguma mu Rwanda.

Sponsored Ad

Hashize icyumweru Guverinoma ya Uganda itangiye gucyura abaturage bayo baheze mu Rwanda nyuma y’ifungwa ry’imipaka ryatangajwe muri Werurwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Byibuze abagera ku 112 baracyuwe mu cyiciro cya mbere, abandi 94 bataha mu cyiciro cya kabiri. Ariko nk’uko bitangazwa na Annah Katusiime, Ambasaderi wungirije wa Uganda mu Rwanda, abagera kuri 66 mu bantu 180 biyandikishije kri mbasade yabo bagombaga gucyurwa kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Nzeri ntibigeze bagera aho bagombaga kuririra imodoka.

Katusiime avuga ko igenzura ryahise rikorwa ryagaragaje ko abagera ku 114 basubiye inyuma bakanga gucyurwa bavuga ko nta mpamvu bafite yo kujya muri Uganda muri iki gihe.

Katusiime yongeyeho ko abanze gutaha bavuga ko bahisemo kuguma mu Rwanda kuko n’ubundi ibihugu byombi (Uganda n’u Rwanda) byose birimo icyorezo cya Covid-19 nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Independent ikomeza ivuga.

Umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku Mupaka wa Gatuna, Wallace Bindeeba, avuga ko n’ibyiciro byacyuwe bizabanza kujyanwa Entebbe aho bazamara iminsi 14 mu kato.

Ku rundi ruhande ariko, bamwe mu batashye nka Phionah Nakiyemba wo mu Karere ka Kisoro, Gift Akampurira wo mu Karere ka Kanungu na Adrine Kangabe wo muri Kampala, basanzwe ari abarimu mu Rwanda, bavuga ko ubuzima bwari bumaze kubakomerera mu Rwanda.

Bavuga ko bitari biboroheye kubona amafaranga yo kurya no gukodesha inzu kubera ko akazi kabo kari karahagaze kubera gufunga amashuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa