skol
fortebet

Abantu 57 nibo bamaze guhitanwa n’ inkongi y’ umuriro yibasiye ishyamba muri Portugal

Yanditswe: Sunday 18, Jun 2017

Sponsored Ad

Leta ya Portugal yatangaje ko inkongi y’ umuriro yibasiye ishyamba ryo muri icyo gihugu riherereye ku birometero 50 mu magepfo y’ umugi wa Coimbra imaze guhitana abagera kuri 57.
Bamwe muri abo 57 bapfuye ubwo bari mu mihanda n’ imodoka zabo bagerageza gusohoka muri iryo shyamba.
Muri aba bapfuye harimo batatu bishye no kubura umwuka, n’abandi 18 bari mu modoka enye (4) bari mu muhanda bagerageza kuva Figueiró dos Vinhos bahungira Castanheira de Pera.
Iyi nkongi kandi yakomerekeje abantu (...)

Iyi nkongi kandi yakomerekeje abantu 59 barimo n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, n’umwana w’umukobwa ufite imyaka umunani.

Minisitiri w’Intebe wa Partugal Antonio Costa yavuze ko imibare y’abahitanywe n’iyi nkongi ishobora kuzamuka, dore ko hari abarembeye mu bitaro.

Yagize ati “Iki nicyo kiza kitugwiririye mu myaka ya vuba, mu birebana n’inkongi zifata amashyamba.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa