skol
fortebet

Abantu 7 barimo abanyamakuru 5 ba AZAM TV baguye mu mpanuka y’imodoka

Yanditswe: Monday 08, Jul 2019

Sponsored Ad

Abantu 7 barimo abakozi 5 ba Azam TV baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu gace kitwa Kizonzo gaherereye hagati ya Igunga (Tabora) na Shelui (Singida), muri Tanzania,ubwo bari bagiye gutara amakuru mu muhango wari witabiriwe na Perezida Magufuli.

Sponsored Ad

Aba bantu bapfuye kuri uyu wa mbere barimo abanyamakuru n’abatekinisiye b’ikigo cya AZAM Media Group bari muri coaster yagozwe n’ikamyo yerekezaga Dar es Salaam saa munani n’igice zo muri iki gihugu.

Nyuma yo kumva iyi nkuru ibabaje,perezida Magufuli yahise yoherereza ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango y’ababuriye ababo muri iyi mpanuka ikomeye.

Ushinzwe gutangaza amakuru muri perezidansi ya Tanzania, Gerson Msigwa,yavuze ko Magufuli yababajwe cyane n’uru rupfu rw’abanyamakuru ba AZAM.

Yagize ati “Perezida Magufuli yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha umuyobozi wa Said Salim Company nyuma y’urupfu rw’abakozi 5 ba AZAM baguye mu mpanuka y’imodoka kuri uyu wa 08 Nyakanga 2019.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa