skol
fortebet

Abantu barenga 65 bapfiriye mu iturika rya Gariyamoshi

Yanditswe: Thursday 31, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Abarenga 65 bapfiriye mu gihugu cya Pakistan, ubwo Gariyamoshi itwara abagenzi yari iparitse igafatwa n’inkongi y’umuriro bikarangira inasandaye.

Sponsored Ad

Intandaro y’iriya nkongi y’umuriro yabaye gas itekerwaho ibiryo yaturitse, bikarangira ikongeje gariyamoshi yose. Ni ibyemejwe na Minisitiri ushinzwe inzira za gariymoshi muri Pakistan, Sheikh Rashid Ahmed mu kiganiro yagiranye na Telviziyo yitwa Geo TV.

Iyi mpanuka yabereye hafi y’umujyi wa Rahim Yar Khan uherereye mu majyepfo y’intara ya Punjab muri Pakistan.

Abapfiriye muri iriya gariyamoshi ni abari bari mu bisanduku bitatu byayo bigendamo abagenzi. Abenshi mu bapfuye ngo ni abarimo basimbuka bagerageza gukiza amagara yabo.

Abayobozi batangaje ko abandi benshi bakomeretse bikabije, ku buryo umubare w’abaguye muri iriya mpanuka ushobora kwiyongera.

Minisitiri w’ubuzima mu ntara ya Punjab Dr Yasmin Rashid yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP dukesha iyi nkuru ko abakomerekeye muri iriya mpanuka barenga 40.

Uyu mu-Minisitiri yavuze ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abantu bitwaza amashyiga muri gariyamoshi mu gihe bafite urugendo, kugira ngo bateguriremo amafunguro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa