skol
fortebet

Abantu benshi bamaze iminsi binubira ishusho ya Thomas Sankara none yahinduwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 19, May 2020

Sponsored Ad

skol

Abantu benshi Burkina Faso bari bamaze igihe binubira ishusho y’impirimbanyi y’impinduramatwara Thomas Sankara bavugako idasa nawe, Nyuma y’umwaka umwe iyi shusho yahinduwe.

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu Alpha Barry yabwiye RFI ati: “Biragoye kuvuga ko isa 100% na Thomas Sankara ariko icyo dufite ubu kiramwerekana, kandi nicyo cya ngombwa”.

Avuga ko leta yashyigikiye cyane uyu mushinga kugira ngo ube urwibutso rukwiye iryo zina.

Thomas Sankara yapfuye afite imyaka 37 gusa.

Urebye neza iyi shusho y’ubugeni nshya ubona ko amaso n’ibindi bice bimwe byasubiwemo biranozwa.

Jean Luc Bambara, wakoze iyi shusho yayisubiyemo umwaka ushize nyuma y’uko inenzwe ko idasa na Sankara.

Uyu munyabugeni avuga ko ubushize icyabaye ari uko umushongi wa ‘bronze’ bari bakoresheje washonze kubera ubushyuhe burenze 45C, bigatuma ibice bimwe by’iyi shusho bita umwimerere.

Thomas Sankara, wabaye ikitegererezo cya benshi mu myaka ya 1980 aracyakomeje gufatwa na benshi nka “Che Guevara wa Afurika”.

Abantu benshi Burkina Faso bari bamaze igihe binubira ishusho y’impirimbanyi y’impinduramatwara Thomas Sankara bavugako idasa nawe

Yageze ku butegetsi mu 1983 azana impinduka zidasanzwe zigamije kurwanya ruswa no guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.

Yahinduye izina ry’igihugu kitwaga Haute Volta akita Burkina Faso busobanuye “ubutaka b’inyangamugayo”.

Ishusho ye yamuritswe ejo ku cyumweru mu murwa mukuru Ouagadougou aho yiciwe tariki 15/10/1987 n’itsinda ry’abasirikare mu gikorwa n’ubu kikirimo amayobera.

Thomas Sankara yapfuye afite imyaka 37 gusa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa