skol
fortebet

Abanya Kenya barasaba ko bamwe mu bayobozi bafungwa kubera icuruzwa ry’Akawunga karimo uburozi

Yanditswe: Monday 11, Nov 2019

Sponsored Ad

Iperereza rya televiziyo NTV yo muri Kenya ryerekanye ko kudakurikirana kw’ababishinzwe byatumye abakora ifu y’ibigori (kawunga) bakora irimo uburozi bwitwa aflatoxin ikajya ku isoko.

Sponsored Ad

NTV yabonye amoko 12 anyuranye ya kawunga igurishwa mu gihugu irimo ubu burozi.

Aflatoxin ni uburozi buva mu binyabuzima bito (fungi) biza mu busaze bw’igihingwa, bukaba bushobora gutera indwara ya kanseri.

Mu cyumweru gishize, ikigo Kenya Bureau of Standards (Kebs) gishinzwe ubuziranenge, cyahagaritse ku isoko amoko arindwi y’amafu ya kawunga akekwaho kugira iriya Aflatoxin.

Abaganga n’inzobere mu mirire babwiye NTV ko hari abantu bashobora kuba barapfuye bikomotse ku ngaruka ziterwa n’aya mafu.

Abaganga bavuga ko ifu irimo Aflatoxin iganisha ku gutera abayirya indwara ya cancer y’umwujima cyangwa izindi nyama zo mu nda.

Minisitiri w’ubuhinzi muri Kenya Mwangi Kiunjuri yemeje iby’ubu burozi buvugwa mu ifu y’akawunga.

Yavuze afite ubwoba ko amatungo yo mu rugo nk’inka zihabwa aya mafu yavanywe ku isoko nazo zishobora kuzanduza abantu.

Ubugari bw’ibigori ni ibiryo by’ibanze bya miliyoni nyinshi z’abaturage ba Kenya, ibi bituma hari amafu yabwo atumizwa no hanze kubera isoko rinini.

Mu 2009, umuyobozi wa Kebs Kioko Mangeli yatangaje ko abaturage bagurishwa amafu y’ibigori arimo uburozi kuva mu 2008 kandi bigakorwa guverinoma ibizi neza.

Uyu mugabo yabwiye Inteko ati: "Mbizi neza ku kigero kirenga 100% ko ibi bigira ingaruka ku baturage, mu myaka 10, 15 iri imbere tuzaba tubona za cancer zikomeye kubera ibi bigori".

Kuri Twitter hashtag #WhiteAlert iriganje cyane muri Kenya aho basaba ko abategetsi bamwe bafungwa kubera kutarengera ubuzima bw’abaturage muri iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa