skol
fortebet

Abanyakenyakazi barangije ishuli rya gisirikare rya SWAT baciye ibintu hirya no hino [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 27, Oct 2019

Sponsored Ad

Itsinda rya mbere ry’abagore bo muri Kenya barangije amasomo yo gutabara aho rukomeye [SWAT] mu kwezi gushize,baciye ibintu mu binyamakuru bitandukanye kubera ko aribo bagore ba mbere bo munsi y’ubutayu bwa Sahara binjiye muri iyi kipe izwi cyane mu bihugu birimo USA.

Sponsored Ad

Aba bagore baciye agahigo ko kuba abambere binjiye muri SWAT [Special Weapons and Tactics ] muri Afurika yo mu nsi y’ubutayu bwa sahara bashimwe na Leta ya Kenya kubera amasomo barangije ndetse bashishikarizwa gukora ibishoboka byose bakarinda ubusugire bw’igihugu.

Umunyamabanga wa Leta ya kenya muri minisiteri y’umutekano witwa Dr Fred Matiang’I yahuye n’aba bagore kuwa Kane abasaba kugira intego umutekano w’igihugu.

Aba bakomando 48 bakuwe mu gipolisi bamaze amezi 15 batozwa ariko muri ayo harimo amezi 5 bigishijwe ibijyanye no kurwanisha imbaraga n’imbunda.

Aba bagore ngo baziye igihe kuko bazafasha igihugu guhangana n’ibitero by’iterabwoba ndetse no kubohoza abaturage igihe habaye gushimuta kw’inyeshyamba nka Al shaabab zibasira iki gihugu cya Kenya.Aba bagore ngo bazanatoza bagenzi babo mu byerekeye gucunga umutekano.

Nkuko bizwi muri USA,SWAT n’umutwe ujya aho ingabo na polisi bananiwe kugira ngo irangize burundu ibitero byagabwe n’amabandi cyangwa ibyihebe.



Ibitekerezo

  • Ibi byerekana ko n’abagore bashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi kizababuza kubona ubuzima bw’iteka,nubwo bibamo agafaranga gatubutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa