Abanyarwanda bajya i Goma gukorerayo DR.Congo yabashyiriyeho amafaranga bazajya bishyuzwa ku mupaka

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 17 August 2019 Yasuwe: 1602

Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGM) muri icyo gihugu rwashyizeho amafaranga yishyuzwa Abanyarwanda bajya gukorera i Goma banyuze ku mipaka uhuza Goma na Gisenyi.



Radio Okapi ikorera muri kiriya gihugu ivuga ko ubuyobozi bwa DGM bwashyizeho Amadolari 20 (abarirwa mu bihumbi 18 by’Amafaranga y’u Rwanda) ku mukozi muto, n’amadolari 300 (abarirwa mu bihumbi 276 by’Amafaranga y’u Rwanda) ku bakozi b’abanyamahanga basanzwe baba mu Rwanda ariko bagakorera muri Congo.

Abishyura ayo mafaranga kugira ngo bemererwe kujya muri icyo gihugu ni abakozi barimo abacuruzi bato baciriritse, abayedi n’abandi bakora akazi kadahoraho nk’ibiraka. Bari basanzwe bambuka umupaka batishyuye, ariko ubu bashyiriweho amafaranga bagomba kwishyura kugira ngo bahabwe uburenganzira bwo kwinjira mu Mujyi wa Goma, baba banyuze ku mupaka muto cyangwa ku mupaka munini uzwi nka La Corniche.

Abanyarwanda bakura amaronko i Goma bavuga ko ibintu bigoranye cyane ku banyarwanda bakorera i Goma akazi gaciriritse ndetse baribasanzwe bambuka umupaka bakoresheje indangamuntu nk’abaturiye umupaka.

Kuva tariki ya 10 Kanama 2019 nibwo Ubuyobozi bw’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo rwakuyeho utwangombwa tw’udupapuro twatangwaga ku mupaka tuzwi nka ‘Jeton’ twahabwaga abakoresha indangamuntu ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi.

Ni icyemezo kireba abakora akazi gaciriritse, ariko hakaba hategurwa ko cyashyirwa no ku banyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Mujyi wa Goma.

Ubuyobozi bw’umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’Ibiyaga Bigari (CEPGL) bwandikiye igihugu cya Congo kugira ngo gisuzume ko icyemezo cyafashwe n’abayobozi ba Kivu y’Amajyepfo kitaba kinyuranyije n’amasezerano ya CEPGL kuko abaturage bo mu bihugu bya CEPGL nta mafaranga ya Visa bakwa mu migenderanire no guhaha, uretse imisoro basabwa gutanga y’ibikorwa bakorera muri ibyo bihugu.

Benshi mu basesenguzi bavuga ko gushyirwaho kw’amafaranga ya Visa bizatuma abaturage b’ibihugu batagira imigenderanire n’ubuhahirane kandi imwe munshingano za CEPGL ari ukorohereza abaturage ubuhahirane n’imibanire hagati y’ibuhugu bigize uyu muryango.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kenya igiye gukora ikintu gisekeje ku myenda y’Abapolisi mu rwego rwo...

Leta ya Kenya biravugwa ko igiye gufata ingamba zo gukura imifuka ku myenda...
24 February 2020 Yasuwe: 1861 0

Umwarimukazi wo muri Uganda watutse Perezida Museveni yagizwe...

Umwarimukazi wa kaminuza muri Uganda, DR Stella Nyanzi yatsinze urubanza...
23 February 2020 Yasuwe: 1493 0

Minisitiri w’Intebe Thabane wishe umugore we ntiyitabye urukiko

Minisitiri w’intebe wa Lesotho,Thomas Thabane wagombaga kwitaba urukiko ejo...
22 February 2020 Yasuwe: 1411 0

Umugore yahuye n’uruva gusenya nyuma y’aho umugabo we amenye neza ko abana 3...

Mu gihugu cya Nigeria, umugore n’umugabo batatangajwe amazina bari mu...
20 February 2020 Yasuwe: 9974 1

Umutsima umukobwa yakoreshereje umusore bakundana waciye ibintu...

Isi turimo irikumuvuduko udasanzwe kuburyo buriwese asigaye ashaka guhanga...
20 February 2020 Yasuwe: 7863 0

Umukinnyi wa Rugby n’abana be 3 bahiriye mu mpanuka barapfa umugore we...

Mu gitondo cy’ejo kuwa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020, inkuri...
20 February 2020 Yasuwe: 3425 1