skol
fortebet

Abanyarwandakazi batuye mu gace ka mbarara ntiborohewe na Leta y’Ubugande kubera uburaya bweruye

Yanditswe: Monday 17, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Abanyarwandakazi batuye mu gace ka mbarara ntiborohewe na Leta y’ubugande kubera ibyaha birimo uburaya bweruye,Ubucuruzi ndetse no gutura muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha spyreports avuga ko abanyarwandakazi bagera kuri 7 ndetse n’undi mukobwa umwe ukomoka muri Tanzaniya ku itariki ya 13 ukuboza bakatiwe igifungo nk’igihano gitanzwe n’urukiko rw’ibanze ku bw’ibyaha twavuze haruguru bashinjwa,nyuma yuko bashinjijwe no gukora ubutasi ku gihugu cy’ubugande biyoberanyije mu mwuga w’uburaya.

Abo bakobwa barimo uwitwa Florance Mukankubito,Teddy Mukatwesiga,Yatashida Matlida,Lilian Uwimana,France Mukeshimana,Claire Nahimana,Yvonne Nyiramafaranga na Shivan Nyangoma bakaba baratawe muri yombi bakurikiranweho Ubutasi ku gihugu cya Uganda biyoberanyirije mu mwuga w’uburaya.

Aba bakobwa bakurikiranweho ibi byaha bikaba bivugwa ko ubu bafungiye muri Gereza ya Leta Iherereye Kyamugolanyi aho bakomeje gukorwaho ubugenzuzi kuri ibi byaha,Emmy Kaateera Turyabageni uyobora Akarere ka Mbarara yemeza ko aba bakobwa babaye batawe muri yombi mu rwego rwo guperereza neza ikigenza aba banyarwandakazi ndetse n’uburyo binjiye muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa