skol
fortebet

Abanyeshuri 4 b’abakobwa bafatanywe udukingirizo twuzuye amasohoro y’abagabo

Yanditswe: Thursday 12, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Polisi yo muri leta ya Akwa Ibom muri Nigeria yataye muri yombi abanyeshuri b’abakobwa bane biga muri kaminuza, bafite udukingirizo tw’abagabo bari bamaze gukoresha turimo amasohoro aho bairi bagiye kutugurisha ku bapfumu.

Sponsored Ad

Aba bakobwa uko ari bane ni Inemesit Edet, Glory Johnson, Magreat Pius na Iniobong Udo, bose bakaba biga muri kaminuza ya Uyo City Polytechnic mu ishami rya Mass Communication.

Aba bakobwa bafashwe ubwo barimo basohoka muri hoteli bari bamaze gukoreramo akazi k’uburaya ariko batagamije kwicuruza ahubwo bishakira amasohora y’abagabo nkuko Tori.ng ibitangaza.

Glory Johnson, umwe muri abo banyeshuri yavuze ko bamaze imyaka itatu muri ako kazi. Ngo bakinjijwemo n’abashoramari babahaga agatubutse hanyuma iyo mali y’amasohoro ikajya kugurishwa ku bantu bakoresha imbaraga za sekibi bitwa Alhaji.

Ngo aba bakobwa iyo baryamanye n’umugabo wabishyuye nk’indaya cyangwa se undi wese babonye, icyo bashyira imbere ni ukwambura umukiliya agakingirizo bitonze ngo amasohoro atameneka, bakabikora nk’abitaye ku isiku bakakabika neza.

Abakiriya baguraga iyi mali ngo bayohereza mu mijyi ya Lagos na Abuja ku giciro kiri hejuru maze abapfumu bakabona ibyo bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa