Abapolisi b’u Rwanda bambikiwe imidali y’ishimwe muri Centrafrica

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 18 November 2019 Yasuwe: 644

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ku wa 16 Ugushyingo 2019, umuryango w’abibumbye wambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 428 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Central Africa (MINUSCA).



Imidali bambitswe yari iyo kubashimira uruhare bagize mu kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Centrafrica.

Umuhango wo kubambika iyi midali wabereye mu kigo cya” Camp Combattant” giherereye i Bangui. Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Kenneth Gluck, umuyobozi wungirije mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Central Africa ushinzwe politiki no kurinda abasivili.

Hari kandi n’uhagarariye Polisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu kugarura amahoro muri iki gihugu komiseri Generali Pascal Shampion cyo kimwe na General Coulibaly Bamoro ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango wa bibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrica ndetse n’umuryango nyarwanda utuye muri Centrafrica n’abandi batandukanye.



Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare uhagarariye umutwe w’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Central Africa (RWAFPU I) yashimiye umuryango w’abibumbye n’ubuyobozi bw’iki gihugu ku bufasha n’ubufatanye babahaye kugira ngo buzuze inshingano zabo neza.

Ati: “nshimiye abari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu (Central Africa(MINUSCA) kumikoranire myiza n’ubufanye batweretse kugirango tugere kunshingano zo kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu.”

Uhagarariye Polisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa (MINUSCA) Commissioner General Pascal Shampion yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda n’abapolisi bari muri ubwo butumwa uruhare bagira mu kugarura amahoro muri Repubulila ya Central Afurica.



Yagize ati: “Ndashimira guverinoma y’ u Rwanda na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko kubera umusanzu batanga mukugarura amahoro muri iki gihugu ndetse ndashima n’ibindi bikorwa byindashyirwa bitandukanye mukorera mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu.”

Yakomeje ashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wasuye iki gihugu mu kwezi gushize, avuga ko bigaragaza uburyo ashishikajwe no kugarura amahoro mw’Isi.

Umuyobozi wungirije mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centre Afurika ushinzwe politiki no kurinda abasivili Kenneth Gluck yashimye ubwitange abapolisi b’u Rwanda bagaragaza mu kugarura amahoro muri iki gihugu.

Yagize ati: “Ndashima umusanzu mutanga mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu kugarura amahoro muri iki gihugu, ndashima uruhare mugira mu kurinda ibigo bya leta ndetse no kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’imidugararo ahitwa Batangafo, ibi bigaragaza ko n’amatora azaba mu minsi izaza azabaho mu ituze.”

Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Central Africa(MINUSCA) guhera 2014 aho muri iki gihe bagizwe n’imitwe itatu, imitwe ibiri ishinzwe kubungabunga no kugarura amahoro muri rusange n’umutwe umwe ushinzwe kurinda abayobozi.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Covid-19:Muri Nigeria abadepite bemeye kudahembwa

Abadepite bo muri Nigeria bemeye gukatwa imishahara yabo y’amezi abiri...
1 April 2020 Yasuwe: 372 0

Abantu babarirwa hagati ya 100, 000 na 200, 000 bashobora guhitanwa na...

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko abantu...
31 March 2020 Yasuwe: 2388 0

Ubwoba bwa Coronavirus bwatumye abaturage muri Amerika biba...

Mu gihe ibihugu hirya no hino ku Isi bihangayikishijwe n’icyoerzo cya...
30 March 2020 Yasuwe: 4904 1

Covid-19:Muri Uganda abaturage Batangiye Kwiba Ibyo Kurya

Kuri uyu wa kane mu masaha ya nyuma ya saa sita, polisi yatangaje ko abantu...
29 March 2020 Yasuwe: 4946 0

Abanyarwanda 342 birukanwe muri Uganda bashinjwa kuba aribo ngo babanduje...

Abanyarwanda bakomeje kwirukanwa muri Uganda, aho kuri ubu 342 bakoreraga...
28 March 2020 Yasuwe: 2036 0

Covid-19:Umupadiri muri Uganda yabaye yicukuriye imva bazamuhambamo

Umupadiri w’Umutaliyani uba mu gihugu cya Uganda kuri Paruwasi Katolike ya...
28 March 2020 Yasuwe: 6194 0