skol
fortebet

Abarundi 4 bo mu nkambi y’impunzi muri Uganda batawe muri yombi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 17, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Abarundi bane babarizwa mu nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda batawe muri yombi, abandi babiri baratoroka, bose bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru SOS Médias Burundi cyanditse ko ku wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2020, ahagana saa Tanu za mu gitondo, abapolisi bo muri Uganda bateye ahantu hari hari itsinda ry’urubyiruko rw’impunzi z’Abarundi imbere mu Nkambi ya Nakivale ibarizwamo abantu batandukanye bo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Ababonye ibi biba bavuga ko urwo rubyiruko rwari ruri kuganiraga bisanzwe, nta kintu na kimwe kiruhangayikishije, nyuma bagatungurwa no kubona batangiye gufatwa n’abapolisi n’abakozi b’inzego z’ubutasi za Uganda; bane muri bo bafatiwe aho abandi babiri baratoroka.

Nyuma ngo bakiriye amakuru avuga ko bari bakomeje gukurikiranwa kandi bagacungwa n’abapolisi bambaye imyenda ya gisivili kuva muri icyo gitondo.

Abasore babiri bahunze ntibongeye kugaruka kuryama iwabo kuko mu ijoro ryo kuri uwo munsi, abapolisi bongeye kugaruka kubahiga batunguranye.

Amakuru aturuka mu Nkambi ya Nakivale avuga ko abahagarariye impunzi babimenyesheje abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi bari mu buhungiro, babasaba gukurikiranira hafi icyo kibazo.

Andi makuru avuga ko urwo rubyiruko rwatawe muri yombi n’abapolisi bafatanije n’izindi mpunzi zifite ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Uru rubyiruko ntiruzi impamvu rwakurikiranywe, ariko hari amakuru avuga ko hari abantu bifatanyije na polisi kugira ngo bashotore abantu bo guta muri yombi.

Mu minsi mike ishize, undi musore w’impunzi w’Umurundi yatawe muri yombi, akorerwa iyicarubozo mbere yo kujyanwa ahantu hataramenyekana kugeza ubu. Impunzi zivuga ko na we akekwaho kunekera u Rwanda.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, ubwoba bwabaye bwinshi by’umwihariko mu rubyiruko ruri mu nkambi. Bamwe muri bo ntibakirara mu macumbi yabo.

Impunzi z’Abarundi z’i Nakivale zirasaba Guverinoma ya Uganda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) kubungabunga umutekano wazo cyane ko zihangayikishijwe nuko hari abantu bafite imigambi mibi, bashaka kwinjiza bagenzi babo mu bibazo bitabareba.

Mbere yo gutangira guta muri yombi impunzi, inzego z’umutekano za Uganda zimaze igihe kinini zifata Abanyarwanda, bagakorerwa iyicarubozo ndetse bamwe bikabaviramo ibibazo bikomeye.

Ahanini abatotezwa ni abanga gukorana n’imitwe y’Iterabwoba nka RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa