skol
fortebet

Abarundi bamaganye bikomeye amakuru yo kwiyamamaza k’umugore wa Nkurunziza mu matora ya perezida

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2019

Sponsored Ad

Abarundi bacitse ururondogoro kubera amakuru akomeje gucaracara ko umugore wa Perezida Pierre Nkurunziza,Denise Bucumi ari gutegurwa kugira ngo azamusimbure ku butegetsi biturutse mu matora ateganyijwe muri 2020.

Sponsored Ad

Amakuru akomeje kuvugwa na benshi ni uko Denise Bucumi ariwe uzahagararira ishyaka rya CNDD FDD rya Pierre Nkurunziza mu matora ya perezida wa repubulika ateganyijwe mu mwaka wa 2020.

Abarundi batari bake barimo n’abayoboke b’ishyaka rya CNDD FDD bateye utwatsi iki cyifuzo cy’iri shyaka ndetse baravuga ko kuva u Burundi bwabaho nta nkokokazi yigeze ibika isake ihari.

Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko Denise Nkurunziza akomeje gukora ibikorwa bitandukanye bigaragaza yiteguye gusimbura umugabo we ku butegetsi.

Denise Nkurunziza arashaka guca agahigo ko kuba umugore wa mbere utegetse u Burundi bukunda kubamo ama coup d’etat ndetse bamwe bagiye bapfira mu nkubiri yo kwigarurira ubu butegetsi.

Uretse kuba Denise Bucumi Nkurunziza yaba abaye umugore wa mbere utegetse u Burundi,yaba ari nawe mugore wa mbere uyoboye igihugu cyo muri aka karere ka EAC.

Ikibazo cy’uzahagarararira ishyaka rya CNDD FDD mu matora gikomeje gufata intera ikomeye ndetse cyateye amacakubiri mu banyamuryango baryo.


Ibitekerezo

  • abarundi se hari uwo batamagana! ubuzima bwabo ni ukwamagana gusa.

    Nkurunziza n’umugore we,bavuga ko ari "abarokore".Nyamara uyu president,niwe ukuriye Imbonerakure zihora zica abantu.Mu minsi yashize,yavuze ko n’Imana ari imbonerakure.Muli Yohana 17:16,Yesu yabujije abakristu nyakuri kwivanga mu byisi.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi Imana itubuza:Ubwicanyi,amanyanga,inzangano.kubeshya,etc...Niyo mpamvu abakristu nyakuri batajya muli politike,ahubwo bakajya mu nzira,bagakora umurimo wo kubwiriza Yesu yasize abasabye muli Yohana 14:12.Bigisha abantu "gushaka ubwami bw’Imana" nkuko Yesu yabasabye muli Matayo 6:33,aho kwibeshya ko abategetsi b’abantu bazazana amahoro ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa