skol
fortebet

Abarundi bari mu nkambi ya Uvira barenda kwicwa n’inzara

Yanditswe: Wednesday 08, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Abarundi bari mu buhingiro muri Congo-Kinshasa mu gace ka Uvira mu nkambi ya Rusenda batangaza ko bamaze amezi atatu badahabwa iposho bigatuma inzara yenda kubahitana.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha VOA yemeza ko izi mpunzi z’ abarundi zimaze amezi asaga atatu zidahabwa ibyokurya ndetse n’ amafaranga zari zasanzwe zihabwa bitewe ni uko ishami rya Loni rishinzwe kuzifasha ntacyo zitangaza.

Amakuru yizewe agera kuri Celebzmagazine.com ikesha umwe muri izi mpunzi uri mu nkambi ya Rusenda yemeza ko buri mpunzi yari igenewe amadorari 12 y’ amanyamerika buri kwezi ariko hakaba hashyize amezi atatu ntacyo zigenerwa.

Uyu murundi utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati” Turatabaza amahanga twifuza ko yaturengera ntabwo byumvikana uburyo HCR yadutereranye nta biryo nta n’ amafaranga atugeraho abana bacu batangiye gucika intege abagore bo sinavuga ni agahunda gusa!”.

Ntabwo ari mu nkambi ya Rusenda gusa havugwa iki kibazo cy’ inzara ikomeye kuko n’ abarundi bari mu kambi ya Mulongwe nayo iherereye mu gace ka Uvira nabo bararira ayo kwarika.

Nubwo bimeze bityo, HCR ivuga ko COVID-19 yabaye ikibazo gituma abakozi bayo batashoboraga kwinjira mu nkambi.

Kugeza ubu, HCR yavuze ko igiye guha izi mpunzi amafaranga zari zisanzwe zigenerwa buri kwezi ariko hakazakoreshwa uburyo bwa telephone mu kuyabashikiriza.

Izi mpunzi z’ abarundi ziri muri ka gace ka Uvira kari hafi y’ umupaka w’ igihugu cyabo na Congo-Kinshasa bahageze ubwo bahungaga muri 2015 ubwo abaturage bigaragambyaga bamagana ko Nyakwigendera Pierre Nkurunziza yayobora manda ya 3 binyuranjije n’ itegekonshinga ry’ u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa