skol
fortebet

Abarundi mu myigaragambyo aho banashinja u Rwanda gushaka kujyana umuco w’abaryamana bahuje ibitsina mu Burundi(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 05, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Abaturage bo mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa Gatandatu, tariki 03 Kamena bongeye kuramukira mu myigaragambyo yo gushimira bamwe mu bakuru b’ibihugu byo muri EAC bashyigikiye u Burundi mu nama yabo ya 18, ariko bongera gutunga urutoki u Rwanda barushinja gushaka kujyana kuryamana kw’abahuje ibitsina mu Burundi. Issa Désiré MAZIMPAKA, umuyobozi w’ahitwa Mukaza, yavuze ko abaperezida bo muri EAC basanga ibihano u Burayi bwafatiye u Burundi bidakwiriye. Yibukije ko perezida Museveni wa (...)

Sponsored Ad

Abaturage bo mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa Gatandatu, tariki 03 Kamena bongeye kuramukira mu myigaragambyo yo gushimira bamwe mu bakuru b’ibihugu byo muri EAC bashyigikiye u Burundi mu nama yabo ya 18, ariko bongera gutunga urutoki u Rwanda barushinja gushaka kujyana kuryamana kw’abahuje ibitsina mu Burundi.

Issa Désiré MAZIMPAKA, umuyobozi w’ahitwa Mukaza, yavuze ko abaperezida bo muri EAC basanga ibihano u Burayi bwafatiye u Burundi bidakwiriye. Yibukije ko perezida Museveni wa Uganda na perezida Magufuli wa Tanzania, basabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gukuraho ibihano wafatiye u Burundi mbere y’uko EAC igirana amasezerano y’ubufatanye n’u Burayi.

Uyu yakomeje avuga ko abaperezida babiri na visi perezida wa Kenya bumva neza ikibazo cy’u Burundi kandi bazi intambwe imaze guterwa na perezida Nkurunziza mu miyoborere y’igihugu. Kuri we, ngo nta kibazo gikomeye kiri mu Burundi, umutekano urahari ku butaka bwose bw’igihugu.

Mpazimpaka ariko yanatunze urutoki u Rwanda avuga ko rushaka kwifatanya n’ibihugu bimwe by’u Burayi bishaka kujyana umuco wo kuryamana kw’abahuje ibitsina mu Burundi, ikintu ngo Abarundi badashobora kwemera.

Abigaragambya bageze imbere ya Ambasade y’u Rwanda

Ibi bikaba byatangajwe mu gihe u Burundi bwakomeje gushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo byadutse nyuma y’aho perezida Nkurunziza atangarije ko aziyamamariza indi manda abatavuga rumwe nawe bahise bamagana kugeza ubwo bashatse kumuhirika ku butegetsi ariko bikanga. Gusa mu byo u Rwanda rwashinjwaga iki cyo gushaka kujyana ibyo kuryamana kw’abahuje ibitsina mu Burundi nticyabagamo cyane ko no mu Rwanda ubwaho ibi bintu bitemewe mu mategeko y’igihugu nubwo bidahanirwa.

Yaboneyeho gushimira perezida Nkurunziza ngo wahisemo abagabo b’agaciro yohereje muri iyi nama ya 18 y’abakuru b’ibihugu bya EAC kuko ngo bashoboye kurengera inyungu z’u Burundi, mbere yo gutangaza ko abaturage ba Bujumbura bazahora inyuma ya perezida Nkurunziza.

Ibitekerezo

  • Mwikome u Rwanda kandi mwirirwa mwiruka mu mihanda ya Kigali na bwa bumodoka bwanyu muje guhaha. Buriya uwafunga Akanyaru n’ahandi hose mwambukira mwaririmba urwo mubonye mwava no mu muhanda. Mukomeze mukore mu jisho ry’Intare yisinziriye muzabona!!!!!

    oya abo uvuga baza murwanda sikibazo sinabo bigaragambya kuko abo baza hano bazi ukuri baza kuko bizeye umutekano buriya nabo baganira bababwira umuntu ntiyakwitwikira ngo nawe umwigane a babishaka baze abakurikira buhumyi bagume iwabo umurundi aza kuko yizeye ko nta kibazo uje hano afite ibyo adusigira nibyo ahakura,ahasiga,amafranga ahavana ibyakeneye akabona nukuri abatabikeneye nibifungirane bihime ubundi bajye birirwa mumyigararagambyo badutuka twe turi gukora uzumve umurongo wa essance uzumve twabuze umuriro, kubwejagura kwi mbwa ntibibuza abagenzi,gukomeza urugendo

    Abarundi ivuzi ivuzi umenya abarundi arabasazi buri gihe mumi handa nti bakunda gukora ababinywera iki yeri no kujajwa biriya byerekana ko abarundi ari abanyabwoba nta handi ndabona abantu nkabariya muchunge sana kandi tarabaruzi muvane muve ku Rwanda kuko tuzabaho icyindi mwanga amahoro ntacyo atwaye

    Aba baswa babuze ikindi bakora atari kwirirwa bavuga u Rwanda. Ubu koko ubukene bafite babushakiye umuti bakava mu gukora ubusa ngo baramagana u Rwanda. Ibyago bivaho koko. Kugira prezida nka Nkurunziza ni Ibyago.

    Ahubwo buriya bariye birirwa mumihnda nabo ntimwabarenganya, buriya ni gahunda ya leta! babikora kugirango nabo baramuke kabiri, batabikoze babagandagura, ahubwo imana itabare igihugucy’uburundi.

    Jye mbona abarundi mwese muri kimwe kuko munanirwa gushaka ibisubizo by’igihugu
    cyanyu mugashakira ibisubizo ahandi,byaba byiza mwegeranye mugashakira ibisubizo
    hamwe igihugu cyanyu gifite,nahubundi muzahora mwirirwa musakuza,mudakora,mbese
    iterambere ryanyu riri kure nk’ukwezi.Jye nabagira inama yo gushyira hamwe,niba kandi
    mubona mwakoresha ingufu bigakunda muzagerageze ariko bizabagora ndakabaroga
    uriya mugabo nawe ni danger nimureba nabi azabamesa.Naho urwanda rwo turakataje,
    dufite gahunda ifatika,oyeee muzehe wacu,P.Kagame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa