skol
startimes

Malawi: Abarundi n’Abanyarwanda bari mu kaga gakomeye

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 6 February 2020 Yasuwe: 3789

Abarundi n’Abanyarwanda bari mu bibasiwe n’ibikorwa by’urugomo ku banyamahanga biri muri Malawi nk’uko umwe mu bamaze kujya mu nkambi y’impunzi ahunga ibi bikorwa abivuga.


Muri Malawi hari umwuka mubi nyuma y’uko urukiko rutangaje ko ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwa gatanu biteshejwe agaciro.

Ubutegetsi muri Malawi burasaba abaturage guhagarika ibikorwa byo guhohotera abanyamahanga n’Abarundi.

Umwe mu banyarwanda iduka rye ryasahuwe ahitwa Msechi muri Lilongwe akanahungira mu nkambi y’impunzi yabwiye BBC Gahuzamiryango ko abanyamahanga bose babita "Amaburundi".

Ati: "Byatangiye ku cyumweru tubona ari ibintu byoroshye tuzi ko ari ibijyanye n’ibi by’uko amatora yagenze. Twari twiteze ko kuwa mbere ariho dushobora guhura n’ibibazo ukurikije umwuka wari hari".

Ibi ngo byaterwaga ahanini n’abaturage batatu ba Malawi basanze bishwe baciwe ibice by’umubiri ngo byaba bikoreshwa mu marozi nk’uko ibinyamakuru muri Malawi bibivuga.

Uyu munyarwandakazi utifuje gutangazwa amazina ati: "Hano rero ube uri umurundi, ube uri umunyarwanda, uri umunigeria, umunyetiyopia twese batwita Amaburundi.

"Ubwo rero bamaze gutaburura abo bantu batatu ku cyumweru nimugoroba, bahise bavuga ko bishwe n’Amaburundi".

Polisi ya Malawi yo yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko abo bantu bishwe n’abanyamalawi babiri, nta Barundi bagaragara muri ubwo bwicanyi nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Nyasatimes.

Uyu munyarwandakazi yabwiye BBC ko ibitero by’abaturage bagera ku magana bateye abanyamahanga ku maduka yabo bafite imipanga n’ibyuma bagasahura ibyabo.

Ati: "Twahise twiruka turabahunga, iduka ryanjye niryo bahereyeho aho riri ku muhanda. Baje bavuga bati ’Amaburundi nagende, nibasubire iwabo bari kutwicira abantu’".

Avuga ko buri munyamahanga wese wari aho mu gace k’ubucuruzi yahunze akajya mu rugo. Kandi ko n’ubu ibikorwa byo gusahura bikomeje.

Ati: "Ubu tuvugana no mu ngo bari kwinjiramo bagatwara n’ibyo mu rugo, ubu twese turi mu nkambi, ubashije kubacika arajya mu nkambi ya Dowa iri ahitwa Dzaleka".

Ubutegetsi burakora iki?

Ibi bikorwa by’urugomo n’ubusahuzi ku banyamahanga byabaye mu duce twa Mchesi, Chilinde, Area 23, Area 24 muri Lilongwe n’ahitwa Kaphiri mu burasirazuba bw’igihugu.

Saulos Chilima visi perezida wa Malawi, mu kiganiro yahawe abanyamakuru ejo kuwa gatatu yamaganye ibiri gukorwa n’abaturage, avuga ko ari bibi kandi bidakwiye kwihanganirwa.

Yasabye abaturage "guhagarika kwibasira Abarundi", avuga ko ari abantu kimwe nabo bakwiye kubaha uburenganzira bwabo.

Umunyarwandakazi wavuganye na BBC avuga ko ubutegetsi bwohereza polisi ikaza ikarasa hejuru abari muri ibyo bikorwa bagatatana, ariko yagenda bakagaruka mu mihanga no gusahura.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Pasiteri Sergei uvuga ko ari Yesu Kirisitu wagarutse mu Isi yatawe muri...

Mu gihugu cy’Uburusiya, Pasiteri Sergei Torop uvuga ko ari Yesu Krisitu...
25 September 2020 Yasuwe: 1575 0

Abagande bari bashyizwe ku rutonde rw’abagombaga gucyurwa banze kuva mu...

Abagande 114 mu bari mu baheze mu Rwanda kubera icyorezo cya Covid-19,...
25 September 2020 Yasuwe: 1651 0

Congo:Radio RPE yafunze imiryango kubera iterabwoba ryinshi ry’inyeshyamba

Guhera ku wa Gatandatu ushize, Radio RPE (Radio du Peuple pour son...
23 September 2020 Yasuwe: 471 0

Urubanza rwa Paul Rusesabagina ruzakurikiranwa n’ikigo cy’Abavoka...

Ikigo cy’Abavoka b’Abanyamerika baharanira Uburenganzira bwa Muntu cyatangaje...
23 September 2020 Yasuwe: 1134 1

Umugabo yatemye inda umugore we akoresheje urukezo biviramo umwana...

Polisi y’Ubuhinde ivuga ko umugore utwite bivugwa ko inda ye yatemwe...
22 September 2020 Yasuwe: 1798 0

Kuterekana indangamuntu byatumye Jose Chameleone abura amahirwe yo kuyobora...

Kuri iki Cyumweru tariki 20 Nzeri 2020, umuhanzi wo muri Uganda, Joseph...
22 September 2020 Yasuwe: 1187 0