skol
fortebet

Abarwanashyaka ba Tshisekedi n’aba Kabila ntibari kuvuga rumwe

Yanditswe: Wednesday 13, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Abo mu ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi ryitwa (Cap sur le Changemet, CACH) barashinja abo mu ishyaka rya Joseph Kabila (Front Commun pour le Congo, FCC) ko basuzugura Tshisekedi kugeza ubwo batwika amafoto ye. Batangaje ko imikoranire yose hagati y’impande zombi ihagaze kugeza ubwo ababigizemo uruhare bose bafashwe bakabihanirwa.

Sponsored Ad

Hari hasanzweho imikorere hagati y’aya mashyaka yombi kuva Tshisekedi yafata ubutegetsi asimbuye Kabila. Icyo gihe hari abavugaga ko Kabila yagiranye amasezerano na Felix Tshisekedi yo kumusimbura.

Umuvugizi w’ishyaka CACH witwa Jean-Marc Kabund avuga ko kuba hari abantu bo mu Ntara yiganjemo abayoboke ba Kabila batinyutse gutwika cyangwa guca amafoto yerekena Umukuru w’igihugu Tshisekedi byerekana agasuzuguro kadashobora kwihanganirwa.

Kabund kuri Twitter yavuze ko ibiganiro byose hagati y’impande zombi bihagaze.

Jean-Marc Kabund usanzwe yungirije umuyobozi mukuru w’Inteko ishinga amategeko ya DRC, avuga ko abantu batwitse ifoto ya Tshisekedi ari abo mu Mugi wa Kolwezi ukaba ari umurwa mukuru w’Intara ya Lualaba iri mu Majyepfo ya kiriya gihugu.

Avuga ko ikibabaje kurushaho ari uko byabaye hari abakora mu nzego z’iperereza na Polisi babirebera.

Ati: “Kubera iyo mpamvu duhagaritse ibiganiro byose twagiranaga n’abo muri FCC kugeza igihe abantu bose bagize uruhare muri biriya bikorwa bisuzuguza Umukuru w’igihugu bafashwe bakagezwa mu bugenzacyaha.”

Guverineri w’Intara ya Lualaba witwa Richard Muyej Mangeze yasubije abo muri CACH ko hataciwe amafoto ya Tshisekedi gusa ahubwo ko haciwe n’aya Kabila, bityo ko ikibazo cyareberwa ku mpande zombi.

Ngo ababikoze ni inyangabirama zidashakira amahoro abatuye umugi wa Kolwezi.

Nehemie Mwilanya wahoze ari Umuvugizi wa Joseph Kabila na we yamaganye ibyakozwe n’abo ku ruhande rwa Kabila avuga ko ibyo bakoze bidashyize mu gaciro kandi yitandukanyije na bo.

Perezida Felix Tshisekedi yarahiriye kuyobora Congo Kinshasa taliki 24, Mutarama, 2019 amahanga yashimye ko ari ubwa mbere bibayeho ko uwahoze ari Umukuru w’igihugu cya DRC ahaye mugenzi we ubutegetsi mu mahoro.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, Joseph Kabila afite ijambo rinini mu mitegekere y’igihugu kuko abo mu ishyaka rye ari bo biganje mu Nteko ishinga amategeko, kandi Minisitiri umwe kuri babiri akaba ari uwo mu ishyaka rye.

Igikomeye kurushaho ni uko na Minisitiri w’Intebe ari uwo mu ishyaka rya Kabila. Kimwe cya kabiri kandi cy’abayobora Intara 26 za DRC ni abo mu ishyaka rya Kabila.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa