skol
fortebet

Abarwanya Perezida Museveni bari gusinya impapuro zo kumurega muri ICC

Yanditswe: Tuesday 12, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Abarwanya Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni bibumbiye mu kizwi nka ” People’s Government”, batangiye gusinya impapuro zo gushyigikira ikifuzo cyabo cyo kumugeza [Museveni] imbere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC ruherereye i Hague mu Buholandi.

Sponsored Ad

Aba barwanya Perezida Museveni barangajwe imbere na Col Dr.Kiiza Besigye umaze imyaka myinshi ashaka buryo ki yahirika Museveni ku butegetsi bwa Uganda, ariko akaba atarabigeraho.

Mu cyumweru gishize ni bwo People’s Government yatangaje ko kuri uyu wa kabiri ikusanya imikono y’Abanya-Uganda, bifuza ko Museveni yagezwa imbere ya ICC kugira ngo aryozwe ibyaha yakoze bihonyoza uburenganzira bwa muntu.

Ni ibyatangajwe na visi-Perezida wa People’s Government Erias Lukwago usanzwe ari na Mayor w’Umujyi wa Kampala.

Mu byaha Perezida Museveni ashinjwa n’abamurwanya, harimo igitero cyakabwe ku ngoro ya Rwenzururu iherereye Kasese muri 2017. Iki gitero cyari kirangajwe imbere na Lt Gen Peter Elweru kuri ubu usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, ariko yoherejwe na Museveni.

Ni igitero cyaguyemo abatari bake.

Perezida Museveni kandi ashinjwa gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, ndetse no kugaba ibitero ku nteko ishinga amategeko ya Uganda.

Itangazamakuru ryo muri Uganda rivuga ko kuri uyu wa kabiri abatari bake bahuriye ku kicaro cya People’s Government mu rwego rwo gushyira umukono ku nyandiko zisabira Museveni kugezwa imbere y’ubutabera.

Col Dr. Kiiza Besigye ari mu basinye kuri ziriya nyandiko.

Ku ruhande rwa leta ya Uganda, Shaban Bantaliza usanzwe ari umuvugizi wungirije wa leta, mu cyumweru gishize yakinnye ku mubyimba Dr. Besigye n’abambari be avuga ko ibibaraje ishinga bitazabashobokera.

Impamvu ngo ni uko nta muntu ku giti cye ushobora kujyana ikirego muri ICC kereka bikozwe n’igihugu ubwacyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa