skol
fortebet

Abayapani bakoze agapfukamunwa gakoresha ikoranabuhanga

Yanditswe: Monday 29, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu Buyapani hakozwe agapfukamunwa gakoresha ikoranabuhanga ku buryo gashobora gutanga amakuru mu ndimi umunani gakorwa na Sosiyete y’Abayapani yitwa Donut Robotics.

Sponsored Ad

Aka gapfukamunwa gakozwe muri pulasitiki, gakoresha Bluetooth iba itanga amakuru kuri telefoni cyangwa kuri tablet binyuze muri porogaramu iba irimo, ku buryo ayo makuru avuye ku gapfukamunwa aba ashobora kwiyandika nk’amagambo, ukaba wagakoreha uhamagara n’ibindi.

Umuyobozi wa Donut Robotics, Taisuke Ono, yatangaje ko bakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo bakore ikoranabuhanga ryaba igisubizo mu buryo Coronavirus yahinduye imibereho muri Sosiyete.

Udupfukamunwa twa mbere 5000 dukoranywe iri koranabuhanga tuzagezwa ku isoko muri Nzeri, tugurishwe mu Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Buyapani, i Burayi n’ahandi.

Utu dupfukamunwa tuzajya tugura amadolari 40. Iyi sosiyete yizeye kuzinjiza menshi binyuze mu buryo abantu bazamanura kuri internet porogaramu idukoresha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa