skol
fortebet

Abayoboke b’itorero White Tail bahisemo gusenga bambaye ubusa ngo kuko ariko Yesu yabambwe ameze

Yanditswe: Saturday 24, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Mu gace ka Southampton muri Leta ya Virginia, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abayoboke b’itorero rya White Tail riyobowe na Pasiteri Allen Parker basenga bambaye ubusa ngo kuko ari ko Yesu yabambwe ku musaraba ameze.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’iri torero, Pasiteri Allen Parker yasobanuye ko impamvu yasabye abayoboke kujya gusenga bambaye ubusa ari ukubera ko ahanini imyambarire iba ikibazo gikomeye mu yandi matorero. Kwambara ubusa rero ngo ni bwo bwisanzure ku bakirisitu be.

Bityo akaba ari itegeko ku muyoboke wese usengera muri iryo torero ko agera mu rusengero yambaye uko yavutse, agafatanya n’abandi guhimbaza Imana.

Mu kiganiro Pasiteri Allen Parker yigeze kugirana na CNN, yasobanuye uburyo bafatira urugero kuri Yesu, ati:

Ubwo Yesu yavukaga, yari yambaye ubusa, ubwo yabambwaga, yari yambaye ubusa ndetse n’igihe azuka avuye mu bapfuye, yasize imyambaro ye ku mva, ubwo yari yambaye ubusa. Niba Imana yaraturemye muri ubwo buryo, ikibazo kiri hehe?

Pasiteri Allen Parker kandi ashingira ku gitabo cy’Intangiriro muri Bibiliya, ubwo Imana yaremaga Adamu na Eva. Ngo aba bari bambaye ubusa bataracumura ngo barye ku giti Imana yababujije, ari bwo baje kubona ko ubwambure buteye isoni.

Pasiteri Allen Parker imbere mu rusengero rwe

Ibitekerezo

  • Nta gukekeranya kurimwo, nivyabihe vyanyuma twama twumva! None ko umugabo ari pasitori ajana umugore nabana biwe gusenga, agacarara imbere y’umugore nabana biwe ari gusa??

    Nta gukekeranya kurimwo, nivyabihe vyanyuma twama twumva! None ko umugabo ari pasitori ajana umugore nabana biwe gusenga, agacarara imbere y’umugore nabana biwe ari gusa??

    Mwizinarya Yes manatabara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa