skol
fortebet

Impunzi zo muri Libya ziravuga ko kuzanwa mu Rwanda ari nko kuva I buzimu bagaruka I buntu

Yanditswe: Friday 13, Sep 2019

Sponsored Ad

Abimukira bagera kuri 500 bagiye koherezwa mu Rwanda, umwe muri bo yabwiye BBC ko kubavana muri Libya ari nko gucika urupfu kuri bo, gusa ngo baranibaza byinshi kuri ejo habo.

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda, ubumwe bwa Afurika n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) basinye amasezerano yo kohereza mu Rwanda bamwe mu bimukira bafungiye mu bigo muri Libya.

Aba biganjemo abakomoka mu gace k’ihembe rya Afurika bakora urugendo bakagera muri Libya ngo bambuke inyanja ngo bajye kuba iburayi.

Umwe muri bo wabwiye BBC ko twamwita Daniel, akomoka muri Eritrea, avuga ko ari mu kigo babashyiramo kuva mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka.

Biteganyijwe ko ikiciro cya mbere cy’aba bimukira bagera kuri 500 bazagera mu Rwanda mu byumweru biri imbere nk’uko byatangajwe na UNHCR.

Aba bazacumbikirwa mu nkambi mu Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Daniel yagize ati: "Ntibari batubwiye ko tuzajyanwa mu Rwanda, twabimenye turi gutera igikumwe ku nyandiko, ubu twumva kutwohereza mu Rwanda ari nko gucika urupfu".

Bwana Daniel avuga ko babonye amakuru ku mbuga nkoranyambaga, bakabona umubare uzoherezwa ari muto ugereranyije n’uko bangana bakeneye kuva muri Libya.

Ati: "Gusa dufite ibibazo byinshi twibaza ku buryo ubuzima bwacu buzaba bumeze nitugera mu Rwanda".

UNHCR ivuga ko mu masezerano yasinywe ari uko u Rwanda rwakira rukanarinda aba bantu ku bushake bwabo.

Ayo masezerano avuga ko umuryango w’ubumwe bw’Afurika uzabageza mu Rwanda naho UNHCR ikabaha ibiribwa, amazi, aho kuba, uburezi n’ubuvuzi.

Mu myaka ibiri ishize u Rwanda na Uganda byavuzwe mu kwakira miliyoni nyinshi z’amadorari kugira ngo bakire abimukira bafungirwa muri Israel. Ibi bihugu byombi byahakanye ayo masezerano.

Fishale Tesfay umunya-Eritrea wazanywe mu Rwanda mu 2016 avuye muri Israel ’ku masezerano y’ibanga’ ibihugu byombi byagiranye yo kwakira abimukira Israel itashakaga, yabwiye BBC ko atahatinze.

Bwana Tesfay avuga ko yazanye n’abandi barindwi maze bose bamaze iminsi ibiri, ndetse n’abandi bane bari baje kuri uwo munsi wa kabiri, bahita bagenda.

Ati: "Twishyuye abantu baratwambutsa tujya muri Uganda kuko twari twashatse amakuru dusanga muri Uganda niho twabona amahirwe kurusha mu Rwanda kuko i Kampala hari abanya-Eritrea benshi".

Hari amakuru avuga ko leta y’u Rwanda iri kumvikana n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) ngo u Rwanda rwakire aba bimukira bari muri Libya aho kugira ngo bajye i Burayi.

Mu myaka micye ishize EU yishyuye Turkiya miliyari z’ama-Euro ngo igumane abimukira bavaga mu Bugereki. Wishyuye kandi Niger mu gikorwa nk’iki kuri aba bimukira bafatirwa muri Libya.

Germaine Kamayireye minisitiri ushinzwe impunzi mu Rwanda kuwa kabiri yabwiye abanyamakuru i Kigali ko nta masezerano bagiranye n’umuryango wa EU, kandi ko nta mafaranga u Rwanda ruhabwa ngo rwakire izi mpunzi.

Yagize ati: "Kwemera kwakira bariya bantu aho kugira ngo bapfire mu nyanja ni igikorwa cy’ubutabazi gusa".

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Yego ibibi birarutana,nibaze badufashe gutura mugihugu cy’ubushomeri aho bisambo byize biri kugwira aho twenda kumera nka Sud africa bakwiba wataka cyangwa ukabamenya bakwica,Gusa kurundi ruhande aho Umutekano ari sawa aho Leta ikunda umuturage kuruta Peterori muri libye😂😂😂

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa