skol
fortebet

Aboubakar Yafatanwe amakarita ya banki ’ATM cards’ 2886

Yanditswe: Friday 11, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ku wa 22 Kanama 2020, abakozi ba gasutamo bafatanye umujura witwa Ishaq Aboubakar werekezaga i Dubai muri Leta y’Ubumwe bw’Abarabu avuye muri Nigeria, amakarita 2886 yo kubikurizaho amafaranga kuri banki (ATM cards) na SIM cards enye.

Sponsored Ad

Uyu mujura yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Murtala Muhamed kiri mu murwa mukuru, Lagos, ari hafi kurira indege yerekeza i Dubai.

Kuri uyu wa 10 Nzeri 2020, urwego rushinzwe gukurikirana ibyaha by’ubukungu n’imari rwatangiye iperereza ku byaha Ishaq Aboubakar akurikiranweho, ndetse no gushakisha abo bashobora kuba bakorana.

Ubusanzwe bizwi ko iyo umuntu ari umukiriya wa banki runaka, afitemo konti (compte), ahabwa ikarita ya ATM imwe yo kubikurizaho amafaranga. Ashobora kubona irenze imwe bitewe n’umubare w’amabanki abereye umukiriya gusa ntashobora kugeza ku yafatanwe Ishaq Aboubakar.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa