skol
fortebet

Afghanistan: Igisasu cyaturikiye hafi y’aho perezida yari ari kwiyamamariza cyahitanye abarenga 24

Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2019

Sponsored Ad

Igisasu cyatewe n’abantu bataramenyekana hafi y’aho perezida wa Afuganistan ,Ashraf Ghani,yari ari kwiyamamariza mu matora yo guhatanira kongera kuyobora iki gihugu muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, cyahitanye 24 ikomeretsa 32.

Sponsored Ad

Abategetsi b’intara ya Parwan batangaje ko iyo bombe yaturikijwe Perezida Ashraf Ghani arimo kugeza ijambo ku bayoboke be bari baje kumushyigikira.

Uhagarariye kampeni yo kwiyamamaza kwa perezida Ghani witwa Hamed Aziz yabwiye AP ko uyu muperezida ameze neza ndetse nta kibazo yatewe n’iyi bombe.

Nta muntu n’umwe mu bari bamuherekeje kwiyamamaza wakomeretse cyangwa ngo ahitanwe n’iyi bombe.

Ibitaro bikuru by’intara ya Parwan iherereye mu majyepfo ya Pakistani ahabereye icyo gitero, byemeje ko mu bahitanywe n’iyo bombe n’abakomeretse higanjemo abana n’abagore gusa ngo abahitanwe n’iki gisasu bashobora kwiyongera.

Aba Talibani nibo bigambye iki gitero cyagabwe kuri uyu mukuru w’igihugu ubwo yiyamamarizaga ahitwa Charikar mu murwa mukuru w’intara ya Parwan.



Perezida Ghani yarusimbutse muri iki gitondo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa