skol
fortebet

Afurika y’Epfo: Umushinjacyaha yishwe n’imbunda yari yazanywe mu rukiko nk’ikimenyetso

Yanditswe: Wednesday 20, Nov 2019

Sponsored Ad

Umunyamategeko w’umugore yafashwe n’isasu ry’imbunda yari yazanywe mu rukiko nk’ikimenyetso ikirasa by’impanuka mu ntara ya KwaZulu Natal nk’uko byemezwa na polisi.

Sponsored Ad

Uyu mugore witwa Adelaide Ferreira-Watt yapfuye hashize amasaha azize iri sasu ryamufashe mu rucyenyerero.

Iyi mbunda yirashe ubwo yariho yerekanwa mu rukiko nk’ikimenyetso mu rubanza ku bujura bwitwaje intwaro.

Polisi ivuga ko iri gukora iperereza ku rupfu rwa Adelaide nk’icyaha cyo kwica.

Irareba kandi impamvu iyi mbunda yazanywe mu rukiko irimo amasasu, niba hari ingamba z’ubwirinzi zari zafashwe ijya kuzanwa ahateraniye abantu.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Nkunda kwibaza impamvu abantu bakoze IMBUNDA.Imana imaze kurema abantu,yabasabye gukundana.Ariko ikimara kubarema,bakoze ibintu byinshi itubuza.Byatangiriye kuli Gahini yica murumuna we Abel.Hanyuma abantu bakora intwaro zikomeye bakoresha mu ntambara.Kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard,ahanini kubera inzara n’indwara ziterwa n’Intambara.Muli Zaburi 5,umurongo wa 6,Imana ivuga ko yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Nkuko Zaburi 46 umurongo wa 9 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike intwaro zose.Ndetse muli Matayo 26,umurongo wa 52,Yesu yavuze ko kuli uwo munsi,Imana izica abantu bose barwana.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa