skol
fortebet

Afurika yunze ubumwe yasabye RDC kuba iretse gutangaza ibyavuye mu matora

Yanditswe: Friday 18, Jan 2019

Sponsored Ad

Umuryango w’ibihugu bya Afurika yunze ubumwe,AU,urifuza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba iretse gutangaza uwatsinze amatora burundu kubera impungenge z’uko hashobora kuba imvururu.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Komisiyo y’Amatora ,CENI,itangaje ko Felix Tshisekedi ari we wegukanye intsinzi mu buryo bw’agateganyo,Martin Fayulu yavuze ko yibwe ndetse n’ibihugu bikomeye ku isi birimo Ubufaransa, Ububiligi na Kiliziya gatolika batangaza ko batishimiye ibyavuye mu matora byatuye uyu muryango ubwoba ko hashobora kuba imvururu.

Ku munsi w’ejo Taliki ya 17 Mutarama 2019,nibwo abayobozi b’ibihugu bitandukanye bahuriye ku cyicaro cya AU muri Ethiopia bungurana ibitekerezo ku kibazo cya Congo aho barangije bagiriye RDC inama yo kuba isubitse gutangaza ibyavuye mu matora burundu.

Iyi nama yari iyobowe na Perezida Kagame unayoboye Umuryago w’Afurika yunze ubumwe (AU), yasabye CENI kuba iretse gutangaza uwatsinze amatora burundu kugira ngo umwuka ube mwiza.

Iyi nama yemeje ko igiye kohereza muri Congo Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, Perezida wa Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe, bamwe mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma, kugira ngo bajye kuganira n’impande zishyamiranye muri Congo, bafatanyirize hamwe gushaka umuti w’ibibazo bihari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa