skol
fortebet

Akavure bivugwa ko Yesu/Yezu yavukiyemo kagiye gusubizwa i Betelehemu

Yanditswe: Sunday 01, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Papa Francis yategetse ko ibice by’akavure bivugwa ko ariko Yesu/Yezu yavukiyemo bigiye gusubizwa I Betelehemu nyuma y’imyaka igera ku 1400 bibitswe ku mugabane w’Uburayi I Roma.

Sponsored Ad

Yategetse ko bisubizwa I Betelehemu bikuwe I Roma aho byari bibitswe muri bazilika ya Santa Maria Maggiore kuva mu kinyejana cya karindwi.

Mu rwego rwo kubihuza n’umunsi mukuru wa Noheli biteganyijwe ko bizabanza kwerekanwa I Yeruzalemu mbere y’uko bijyanwa I Betelehemu ubwo hazaba hizihizwa umunsi mukuru wa Noheli.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru bya Vatican aravuga ko ibi bice by’akavure Yesu Christ yavukiyemo bizagumishwa mu rusengero rwa St. Catherine I Betelehemu dore ko ari naho yavukiye dukurikije ibyanditswe muri Bibiliya.

Muri 2018 Perezida wa Palesitina Mahmud Abbas yagiriye uruzinduko I Vatican aho yagiranye ibiganiro na Papa Francis akanamusaba ko aka kavure kamaze imyaka irenga 1000 I Vatican kasubizwa I Betelehemu.

Aka kavure kari karageze I Roma gatanzwe na Sophronius wayoboraga Yerusalemu bivugwa ko ari impano yari ahaye Papa Theodore wa I mu kinyejana cya karindwi bivugwa ko ari nako kafashije abakristo benshi b’ I Roma kwizera umukiza.

I Roma hahoraga abantu baturutse impande zose z’isi babaga baje kureba aka kavure k’amateka ariko n’ubundi nta kizatuma badakomeza kugasura I Betelehemu nk’uko ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku isi bubivuga.

Ibitekerezo

  • Ariko hariho abanyamakuru basetsa koko! Ngo akavure Yesu yavukiyemo!!! Birashoboka se? Utagera we ntanagereranya. Ubwo ni ko nyina Mariya yari aryamyemo ajya kumubyara? Musome muri Mariko 2:7 (..abayara umuhungu w’imfura amworosa imyenda y’impinja, amuryamisha mu muvure….)
    Ntabwo rero yavukiye mu muvure, ahubwo bawumuryamishijemo amaze kuvuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa