skol
fortebet

Al Shabab yagabye igitero muri Hoteli yo muri Kenya cyaguyemo abantu benshi [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 15, Jan 2019

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 15 Mutarama 2019,umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab wagabye igitero gikomeye mu nyubako ikomeye irimo hoteli yitwa Dusit D2,banki n’ibiro, iherereye ahitwa RiverSide mu murwa mukuru wa Kenya i Nairobi ihitana abantu bataramenyekana.

Sponsored Ad

Ibi byihebe byemeje ko aribyo byagabye iki gitero aho byitwaje imbunda ndetse n’ibisasu bibitera mu biro ndetse na Hoteli bihitana bamwe abandi bakwira imishwaro.

Abakozi bashoboye gusohoka muri iyi hoteli,bavuze ko batamenye uko iki gitero cyatangiye kuko bumvise amasasu bahita batangira guhunga.

Ibiro ntaramakuru by’abanyamerika, Associated Press byatangaje ko ibi byihebe byinjiye muri iyi nyubako irimo Hoteli n’ibiro,bimisha amasasu n’ibiturika mu baturage.

Charles Njenga wabonye aya mahano aba,yavuze ko yabonye imirambo ahantu hose ndetse ibi byihebe byarasaga buri muntu wese byabonaga.

Yagize ati "Ibyo nabonye byari biteye ubwoba.Nabonye abantu bishwe abandi bameze nk’abababazwe.Abantu bahungiraga aho babonye.Byari biteye ubwoba."

Ma mafoto yashyizwe hanze na Associated press yagaragaje hanze y’iyi hoteri amamodoka ari gushya,abantu barimo kuvanwa muri iyi hoteli.

Al Shabab yemeje ko ariyo yagabye iki gitero cyo kuri uyu wa kabiri I Nairobi igahitana abantu benshi gusa bataramenyekana umubare kuko benshi bari bahunze.

Al Shabab yaherukaga kwibasira Kenya ubwo yagabaga igitego ku isoko rya Westgate mu mwaka wa 2013 igahitana abantu basaga 62.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa