skol
fortebet

Amafaranga y’u Rwanda 1050 uyafite ubu wagura inzu mu Butaliyani[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 24, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Ubuyobizi bw’umujyi wa Bisaccia uri mu majyepfo y’ubutaliyani bwashyize ku isoko inzu zatawe na bene zo aho imwe uyishaka ashobora kuyigura atanze amafaranga y’u Rwanda 1050 (1050 Frw).

Sponsored Ad

CNN yanditse ko ubuyobozi bw’uyu mujyi wo mu gihugu cya Papa Francis na Perezida Sergio Mattarella bwafashe umwanzuro wo gushyira ku isoko izo nzu zigera kuri 90 aho imwe ifite agaciro k’iyero rimwe.

Icyakora inyinshi muri izo nzu zirashaje kuko ba nyirazo bazivuyemo kera, gusa ubuyobozi bw’umujyi bwatangaje ko abazazigura bazahita bemererwa kuvugurura.

Meya wungirije wa Bisaccia, Francesco Tartaglia yashishikarije abashaka kuza kugura kutaza kugura inzu imwe, ahubwo bakagura nyinshi kugira ngo bazibyaze umusaruro.

Yagize ati “Dufite ikibazo cyihariye inaha. Inzu zatawe zuzuye mu bice bitandukanye by’umujyi byatuwe kuva kera. Inzu zangiritse zigiye zegeranye. Niyo mpamvu duhamagarira imiryango, inshuti n’abashoramari guhuza imbaraga bakagura inzu nyinshi, bagahumeka ubuzima bushya.”

Bitewe n’uko ba nyir’izi nzu bazisize bakigendera, abagura bazishyura ubuyobozi mu gihe abakihatuye bo bazigurishiriza.

Uyu mujyi urimo inzu zubatswe kera cyane ndetse inyinshi muri zo zarangiritse cyane, utuwe n’abantu 4,382, uhanye imbibi na Andretta, Aquilonia, Calitri, Guardia Lombardi, Lacedonia, Scampitella na Vallata.

Ibitekerezo

  • Mudofashe Kugerayo

    Nonese nkabari murwanda twazibona gt? Kd murakoze

    Ubwo se tuyagure gute ko tubikeneye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa