skol
fortebet

Amafoto yaciye ibintu:Reba Ibintu 6 bidasanzwe Abanya-Nigeria bigaragambyaga bakoze mugihe cy’imyigaragambyo byatangaje benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 26, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Abanya Nigeria bari mu myigaragambyo ya #EndSars ntibashobora kureka uyu mwanya ngo ugende, uhite baterekanye uburyo badasanzwe kandi batangaje, bakora bimwe mu bintu bidasanzwe biragusiga wumiwe.

Sponsored Ad

Hano tugiye kubereka amwe mu mafoto y’abigaragambyaga bakora ibintu bidasanzwe (birashoboka ko byagutangaza) kugirango gusa bagaragaze ko bafite uburemere muri iyi myigaragambyo yo kwamagana “Special Anti Robery Squad (SARS).” mucyo bise #EndSars

Ni byinshi byagiye bigaragara muri iyi myigaragambyo kuva yatangira mu byumweru birenga bibiri bishize, ariko twabshoboye kubakusanyiriza bimwe mu bintu 6 bidasanzwe kandi bitangaje bakoreye mu myigaragambyo.

1. Gutekera mu muhanda ahantu barimo barigaragambya

Ntabwo ari umuhango aho abantu bose basohotse kwizihiza ibyo barimo barakora kandi bakagira n’ibiryo byo gufata, iyi ni imyigaragambyo yo kwamagana SARS, kuki bagomba gutekera ku muhanda aho kuba babikoreye mu rugo mbere yo gusohoka.

Nkuko bigaragara kuriiyi foto urabona ko bamwe mu bigaragambya bashishikaye bateka amafunguro mu muhanda aho bari kwigaragambiriza.

2. Kwica Inka

Bishe inka, barayitegura ariko batayibaze ngo bavaneho uruhu, maze batangira kuyotsa kugirango bayirire ku muhanda, batitaye no kuba bari ahantu hafunguye .

3. Umusore witwaje uburiri bwe n’ibikoresho byo guteka

Uyu musore usekeje atekereza ko “Imyigaragambyo” itazarangira vuba? Yitwaje ibyiwe mu rugo byose, arateka ndetse akanaryama mu muhanda aho bigaragambiriza ntacyo yitayeho.

4. Umudamu ufite Imisatsi yasutse mu gishushanyo cya EndSARS

Nubwo utabona ko bitangaje cyane, ariko uyu mudamu yahisemo gusuka imisatsi ye akayigumanai muri ubu buryo kugeza barangije kandi basesereye SARS burundu.

5. Agatsima ka EndSARS

Bamwe mu bigaragambyaga bakoze umutsima (cake) mu gishushanyo cy’inyuguti zisobanura imyigaragambyo yabo n’icyo igamije, EndSARS hanyuma bafotora amafoto nkaho bari kwizihiza isabukuru y’amavuko.

6. Umudamu washinze umutwe hasi amaguru hejuru

Uyu mudamu yahisemo kwerekana ‘ikimenyetso cye cyo kwigaragambya’ azamura amaguru mu kwinezeza no kugira ngo ashimishe akurura imbaga y’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa