Amagambo Col. Gaddafi yavuze atakambira abaje kumwica ateye agahinda

19 March 2017. | Mu mahanga | 12 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • Amagambo Col. Gaddafi yavuze atakambira abaje kumwica ateye agahinda

Nyuma y’urupfu rwa Col Muammar Kadhafi, hari byinshi byagiye bitahurwa ndetse n’abamwishe bakigamba uburyo bamushinyaguriye, umwe mu basore bamurashe yarigambye ndetse anashyira hanze video ikubiyemo amwe mu magambo Kadhafi yavuze asaba imbabazi ariko biba iby’ubusa aricwa.

Amwe muri ayo magambo ni aya:

Ubwo bamusangaga aho yari yihishe mu mwobo yaratunguwe, aratangira agira ati: “Ntimurase, ntimurase, muri bande… ni ibiki bibaye?” aha ingabo zamuhigaga zari zimuri hejuru zimusanze aho yari yihishe.

Umwe mu basirikare bageze aho Kadhafi yari yihishe, aganira na BBC yatangaje ko rwari urusaku rwinshi, abasirikare b’inyeshyamba bishimye ko bamuvumbuye ariko nawe atakamba ameze nk’utunguwe, asakuza ariko asaba imbabazi, ati: “ntabwo nabashije kumenya uwamurashe”.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko ubwo Kadhafi yasohokaga mu mwobo, yasohotse amanitse amaboko bahita bamusamira hejuru, abasaba imbabazi agira ati: “Bana banjye Ntimunyice [Ne me tuez pas, mes enfants!].

Ibi ntabwo byahawe agaciro, Kadhafi yararashwe, araswa amasasu menshi arapfa, yishwe yabanje gukomeretswa mu biganza, mu gituza ndetse no mu mutwe, bigaragara ko yabanje gukorerwa iyicwa rubozo.

Abaganga bapimye umurambo wa Kadhafi batangaje ko yishwe arashwe. “Ninjye wakoze ibizamini by’umurambo wa Kadhafi, uwa Aboubakr Younès Jaber [wari Minisitiri w’ingabo] ndetse n’uwa Mouatassim[umuhungu wa Kadhafi], bose bishwe n’amasasu”.

“Namukubise mu maso, indwanyi zashakaga kumuzana, muri ako kanya nibwo nahise ndekura isasu, ndasa inshuro ebyiri, inshuro ya mbere naryohereje nganisha ku mutwe, inshuro ya kabiri naryohereje mu gituza”. Ibi ni ibyatangajwe n’umwe mu basore bafashe Kadhafi.

Nk’uko bigaragara muri video [urayibona hasi], ubwo Kadhafi yamaraga gufatwa yasohowe mu mwobo, indwanyi zaramurwaniye boshye imbwa zirwanira inyama, bamwe bakurura bajyana hirya abandi hino ariko basakuza, bigaragara ko bose batifuzaga ko ahita yicwa.

Iijambo ryumvikanaga abamufashe basubiragamo cyane ni “ Allahu Akbar” rikoreshwa mu idini rya kisilamu. Harashwe amasasu menshi y’imbunda nini ayo siyo yamwishe ahubwo mu bamufashe hagaragaramo bamwe bari bafite pisitori ari nazo bamukubitaga mu maso no mu mutwe, bishoboke ko arizo bamurashishije muri ako kavuyo.

Ibinyamakuru bitandukanye byagiye bitangaza amagambo atandukanye Kadhafi yagiye avuga muri ibyo bihe bya nyuma : “muri bande, ninde wabatumye, ntimunyice bahungu banjye,… ntibyakunze baramwishe.

Col Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi yavutse ku wa 7 Mutarama 1947, yicwa ku wa 20 Ukwakira 2011, yabaye perezida kuva mu 1969 kugera 2011, imyaka 42 ari ku buyobozi. Urupfu rwe rwabaye umuvumo kuri Libya ndetse bamwifuza batamubona, urupfu rwe rwakurikiwe n’icuraburindi muri Libya

Src: Bwiza

Ibitekerezo
  • MyPassion


    24 March 2017 - Musubize

    Icyo nzicyo ni uko intwali idapfa twebwe tuzahora tumwibuka kdi Rurema ambabarire kubibi yaba yarakoze akiri kwisi maze amwakire mube nukuri

  • MyPassion

    Ernest
    24 March 2017 - Musubize

    intwari irapfa ark ibitekerezo byayo byo bigasigara kd burya umuntu ni ibitekerezo gusa nanone agaciro kumuntu kagaragara atagihari gusa njye mbabazwa n intekerezo z ubucucu za bamwe mu banyafurika

  • MyPassion

    diane
    21 March 2017 - Musubize

    Andika Igitekerezo H

  • MyPassion

    diane
    21 March 2017 - Musubize

    Andika Igitekerezo H

  • MyPassion

    uzayisenga felicien
    20 March 2017 - Musubize

    Uriya mbona harabayeho kumutererana kubari babifitiye ubushobozi butandukanye ubu none panafrican mauvement iba itari kugorana kuko yari yarayitangiye ntihazagire ahandi biba kuko abenshi bari kugaruka kuri ya mvugo y’umunyarwanda ngo "iyo mbimenya"

  • MyPassion

    Musinga
    20 March 2017 - Musubize

    Video mwavuze igaragara hasi ko ntayo???

  • MyPassion

    Musinga
    20 March 2017 - Musubize

    Video mwavuze igaragara hasi ko ntayo???

  • MyPassion

    hassan
    20 March 2017 - Musubize

    Intwali ntipfa ibyo bakoze biri kubagaruka koko inzira ntibwira umugenzi ibi byakabaye isomo kubanyafurika Bose bakumvako umwanzi wigihugu ntamahoro aba yifuriza abagituye nabakivukamo tujenge inchi yetu rwanda

  • MyPassion

    lg
    20 March 2017 - Musubize

    GUKORA UBUSA NUKWICWA UMUBIIRI NUBUNDI WAREMEWE GUPFA NIYO. BATAMWICA, NUBUNDI WENDA YARI KUBA YARAPFUTE ALIKO BISIZE. AMARASO BAZABAZWA KUKO NABO BAZAPFA *

  • MyPassion

    Uwamaliya
    20 March 2017 - Musubize

    Bishe uwarutuwe azapfa kandi nabo bazapfa so barahemutse gusa Imana izabibabaza

  • MyPassion

    Ali abu
    19 March 2017 - Musubize

    Ugu abanya Libya baricuza cyane kuburyo benshi batangiye gutekereza ko wenda ahari umuhungu we Saif Ali Islam yababera umucunguzi.

    Ubu n umwe mubantu bashyigikiwe cyane ndetse n’ abo kuruhande rw’ abarwanyije se bamuri inyuma.

  • MyPassion

    dona
    19 March 2017 - Musubize

    vidéos se mwatubwiye irihe

Tanga Igitekerezo