skol
fortebet

Amashusho ya Perezida Museveni apfukamirwa n’abasaza n’abakecuru ubundi akabaha amabahasha yaciye ibintu[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 08, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Perezida Museveni ari mu rugendo rw’icyumweru aho agenda anyura mu byaro n’amashyamba yaciyemo ubwo yafataga ubutegetsi yahiritseho Milton Obotemu mwaka w’ 1986.

Sponsored Ad

Muri uru rugendo Museveni yagaragaye atanga amabahasha y’ikijuju ku bakambwe n’abakecuru aho mbere yo kuzihabwa babanzaga gupfukama.

Ibi byanenzwe na benshi bibaza impamvu aba bakambwe n’abakecuru bagomba gupfukamira umuntu nkabo. Abandi bo babibonamo nko gutanga ruswa dore ko abarwanya ubutegetsi muri Uganda bamaganiye kure uru rugendo bavuga ko ruri mu rwego rwo kwiyamamaza ariko kandi rukaba runasesagura umutungo w’abanya-uganda mu gihe abaturage bakiri mu bukene.

Bobi Wine uhanganye na Museveni yabwiye AFP ko urwo rugendo rw’umukuru w’igihugu ari "ugusesagura".

Ati "Icyo navuga n’uko, hakoreshwa amafaranga y’abenegihugu mu rugendo nk’urwo, Museveni yari akwiye kumenya ko hageze ngo arekure ubutegetsi.Umwanya wo guhuma amaso abanya Uganda bato bato warashize."

Perezida Museveni azasoreza urugendo mu mujyi wa Biremo, ahabereye imwe mu mirwano ikomeye hagati y’abarwanyi be n’aba Obote, tariki 10 z’ukwa mbere.

Ibitekerezo

  • Ariko aya ni amafaranga y’igihugu atanyaguza kugirango bazamutore.Niko Dictators bose bakora.Bashaka ko abantu babafata nk’abagiraneza.Nyamara ni imisoro y’abaturage.Ndibuka Museveni aseka presidents ba Africa avuga ko ari Dictators.None nawe ni Dictator.Ibi byerekana ko isi ikeneye Ubwami bw’Imana.Nukuvuga ubutegetsi bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bukabanza gukuraho abategetsi bo mu isi bose nkuko Daniel 2:44 havuga.Nyuma y’aho,isi izaba paradizo,ituwe n’abantu bumvira Imana gusa,kubera ko abakora ibyo Imana itubuza bose izabakura mu isi.Niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo,Yezu yadusabye gushaka Imana cyane,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa