Amato yaketswe kwinjiza inyeshyamba mu Burundi yatwitswe n’abasirikare
Yanditswe: Sunday 13, Sep 2020
Mu Ntara ya Rumonge ku wa 10 Nzeri 2020, abasirikare (marines) b’u Burundi barinda ikiyaga cya Tanganyika batwitse amato y’ibiti baketse ko yinjije inyeshyamba zitwaje intwaro mu gihugu ziturutse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko amato yatwitswe n’abasirikare bari bayobowe na Brig. Gen. Venant Mbonimana usanzwe ari Komanda w’uyu mutwe.
Gusa ngo batwitse ay’abarobyi bari bamaze iminsi barobera mu mazi aherera muri RDC. Ngo umwe wari utwaye ubwato bamushinje kwinjiza abo bitwaje intwaro mu gihugu.
Kuva mu mpera za Kanama 2020, ibice bitandukanye by’u Burundi cyane cyane ibyegereye ishyamba rya Kibira, biravugawamo umutekano muke waba uterwa n’inyeshyamba zituruka mu burasirazuba bwa RDC.
Ni nako kandi umutekano ukomeje gukazwa cyane n’ingabo z’igihugu, inzira zose zaturukamo umwanzo zishyirwamo uburinzi bukomeye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *