skol
fortebet

Amaze imyaka 11 muri gereza kubera ibyaha by’umubyeyi we

Yanditswe: Monday 04, Dec 2017

Sponsored Ad

Umwana w’imyaka 11 witwa Meena uvuka muri Afghanistan amaze iyi myaka yose y’ubuzima bwe muri gereza kubera ko nyina umubyara yakatiwe gufungwa burundu kubera ibyaha by’ubwicanyi yakoze akaza kumubyarira muri gereza. Amategeko yo muri Afghanistan avuga ko iyo umwana avukiye muri gereza ntihaboneke uwamwitaho mu muryango we agomba gufunganwa na nyina kugeza agize imyaka 18 akaba ariyo mpamvu uyu mwana w’umukobwa amaze iyi myaka yose muri gereza ndetse akaba asigajemo imyaka 7 kugira ngo abashe (...)

Sponsored Ad

Umwana w’imyaka 11 witwa Meena uvuka muri Afghanistan amaze iyi myaka yose y’ubuzima bwe muri gereza kubera ko nyina umubyara yakatiwe gufungwa burundu kubera ibyaha by’ubwicanyi yakoze akaza kumubyarira muri gereza.

Amategeko yo muri Afghanistan avuga ko iyo umwana avukiye muri gereza ntihaboneke uwamwitaho mu muryango we agomba gufunganwa na nyina kugeza agize imyaka 18 akaba ariyo mpamvu uyu mwana w’umukobwa amaze iyi myaka yose muri gereza ndetse akaba asigajemo imyaka 7 kugira ngo abashe gusohoka.

Mama w’uyu mwana witwa Shirin Gul yafunzwe azira gufatanya icyaha cy’ubwicanyi n’abagize umuryango w’uwitwa Rahmatullah wazaga kumureba kubera ko yari indaya ndetse aza kugira uruhare mu kwica no kwiba abagabo bagera kuri 27 b’abanya Afghanistan.

Ubwo uyu Rahmatullah yafatwaga,urukiko rwasanze yarafatanyije n’uyu mugore n’umuhungu we na bene wabo batandukanye aho baje gukatirwa igihano cy’urupfu,uyu mugore akizwa n’uko yari atwite uyu mwana witwa Meena.

Shirin Gul n’umwana we Meena

Kubera ko uyu mugore yari atwite,igihano cye cy’urupfu cyigijwe inyuma ndetse biza kurangira gikuweho hategekwa ko afungwa burundu bitewe n’imbabazi za perezida wa Afghanistan.

Uyu mugore n’umwana we bafungiye muri gereza yitwa Jalalabad aho uretse we hari abandi bana bagera kuri 36 nabo babana n’ababyeyi babo.

Nubwo hari ibigo birera imfubyi n’abana bafite ababyeyi bakoze ibyaha muri iki gihugu,The New York Times dukesha iyi nkuru yavuze ko bidakora mu gihugu hose ndetse bitaragera muri iyi gereza ya Jalalabad.

Uyu mubyeyi Shirin Gul yabwiye iki kinyamakuru ko ibi byaha ashinjwa atabikoze,ko ahubwo yashinjwe icyaha kubera ko yari atekeye umugabo we Rahmatullah wari wakoze ibyaha by’ubwicanyi.

Gul yavuze ko nta muntu numwe yagirira icyizere cyo kumuha umwana we kuko hanze ya gereza ahafite abanzi benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa