skol
fortebet

Amaze kuba ikimenyabose kubera ifoto yafotowe amaze gukina urusimbi bamuriye ibiceri 520 by’amanyarwanda bya nyirakuru[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 30, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Abakoresha imbugankoranyambaga, abenshi ndizera ntashidikanya ko babonye iyi foto, ni ifoto imaze kwamamara cyane yakwiriye isi yose iturutse muri Nigeria.

Sponsored Ad

Ni ifoto igaragaza umwana w’umuhungu ababaye cyane, arikurira, yazanye utumwira mu mazuru, yuzuye ibyunzwe ubona n’imitsi yireze.

Benshi bakoresha iyi foto nka emoji bashaka kugaragaza umuntu wababaye cyane, nubwo abantu benshi bayikoresha ntibazi inkomoko yayo.

Iyi foto nawe ushobora kuba uyizi cg uyikoresha nka emoji

Iyi foto n’iyu’umwana w’umusore wo mugihugu cya Nigeria, yitwa Olade, yafotowe muri 2009.

Abenshi bibaza icyo yari yabaye, Olade yari umwana w’imfubyi wibaniraga na Nyirakuru utishoboye, Nyirakuru yamutumye ku isoko guhaha, bari bamaze iminsi itatu batarya, amuha amafaranga 200 y’ama Naira(N200) uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda ni (523frw)

Uyu mwana, Olamide yagiye aherekejwe n’inshuti ze, bageze ku isoko, babona ahantu hari abasore bari gukina urusimbi(kazungu nalala), babagenzibe barikumwe bamusaba ko yashyiraho ayo mafaranga bagakina, bamwizezako baribwunguke, ya mafaranga Olamide yarayakinywe yose bahita bayarya.

Uyu musore amaze kuribwa, amafranga ya nyirakuru, yatekereje uburyo bari bamaze gatatu batarya, uburyo nyirakuru amafranga yari amuhaye, yari ayahawe n’umugiraneza wari uvuye ahantu kure, ni uko ahita yifata mu mutwe ararira, ifoto yafotowe uyu munsi, niyo irigukwira isi yose.

Abakunda gukoresha iyi foto bavugako, umutwe w’uyu mwana ari Passports itembera isi yose.

Ubu uyu musore yiga mu mashuri yisumbuye akina comedy muri Nigeria

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa