skol
fortebet

Amerika: Abagore babiri babujijwe kurira indege kubera amapantalo abahambiriye

Yanditswe: Monday 27, Mar 2017

Sponsored Ad

Sosiyete y’ indege yo muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ryabujije abagore babiri gufata urugendo n’indege yayo kuberako bari bambaye amapantalo ahambira umubiri cyane azwi nka "collants".
Ibya babaye kuri iki Cyumweru tari 26 Werurwe 2017. Iyo ndege ya United Airlines yari ifashe urugendo ivuye Denver igiye muri Minneapolis nk’ uko byatangajwe Shannon Watts.
Sosiyete United ivuga ko abo bakobwa bari bafite urwandiko rw’inzira ruhambaye rukoreshwa n’abakozi hamwe n’abashitsi babo, abarufite (...)

Sponsored Ad

Sosiyete y’ indege yo muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ryabujije abagore babiri gufata urugendo n’indege yayo kuberako bari bambaye amapantalo ahambira umubiri cyane azwi nka "collants".

Ibya babaye kuri iki Cyumweru tari 26 Werurwe 2017. Iyo ndege ya United Airlines yari ifashe urugendo ivuye Denver igiye muri Minneapolis nk’ uko byatangajwe Shannon Watts.

Sosiyete United ivuga ko abo bakobwa bari bafite urwandiko rw’inzira ruhambaye rukoreshwa n’abakozi hamwe n’abashitsi babo, abarufite bakaba hari ibyo bisunga mu kwambara.

Iyo sosiyete yasobanuye ko abantu bariha amatike bemerewe kwambara izo "collants".

Sosiyete United Airlines ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yasobanuye ko abo bakobwa bari bafite urwandiko rw’ inzira ruhabwa abakozi b’ iyo sosiyete cyangwa abo mu miryango yabo.

Abagenzi bafite urwo rwandiko rwa United bagendera ubuntu cyangwa bakagabanyirizwa igiciro cy’ urugendo.

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko abagenzi bafite urwo rwandiko babujijwe kwambara imyenda ifata ku mubiri, amajipo magufi, amakambambiri na sandare.

Umukozi wa United wahagaritse abo bakobwa barimo uw’ imyaka 10 yabasabaga gukuramo ayo mapantalo cyangwa bakambara imyenda ituma atagaragara.

Abahagaritswe bose hamwe bari batanu, batatu baza kwemererwa gukomeza urugendo nyuma yo kwambara imyenda ihisha ayo mapantalo babiri bagirwa kwinjira mu ndege kuko banze kubahiriza ibyo basabwaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa