skol
fortebet

Amerika igiye kwitambika umugambi wo kwihuza kwa Facebook, Instagram na WhatsApp

Yanditswe: Tuesday 17, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’uko umuyobozi akaba na nyiri kompanyi ya Facebook Mark Zuckerberg aguze imbuga nkoranyambaga zirimo Instagram muri 2012 na Whatsapp muri 2014 ndetse na Messenger yahise atangaza ko hagiye gushyirwaho gahunda y’uburyo porogaramu n’imikorere y’izi mbuga nkoranyambaga zose yahurizwa hamwe.

Sponsored Ad

Uyu mwanzuro ntiwigeze wishimirwa na Leta Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buryo ubu itangaza ko igiye kuwitambika nk’uko Komisiyo ishinzwe ubucuruzi (FTC) muri iki gihugu ibitangaza ivuga ko byaba ari ukwiharira isoko ryose ry’imbuga nkoranyambaga n’ubucuruzi bwose buzikorerwaho binyuze mu kwamamaza.

FTC ivuga ko irimo gushaka uburyo yahagarika kwihuza kw’izi mbuga nkoranyambaga ubu ikaba yaratangiye gukusanya ibimenyetso izifashisha mu rukiko isobanura ko kwihuza kw’izi mbuga nkoranyambaga gushobora kubangamira ihangana ku isoko ry’ibijyanye n’imbuga nkoranyambaga nk’uko ‘The Wall Street Journal’ ibitangaza.

Komisiyo y’ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinja umuherwe Mark Zuckerberg, umuyobozi wa Facebook kwitambika ihangana ku isoko kuko kompanyi iyo ariyo yose bahanganye ku isoko ahita ayigura.

Ibi bibaye nyuma y’uko muri Nyakanga uyu mwaka iyi komisiyo yari yaciye Facebook amande ya miliyari 5 z’amadolari y’Amerika kubera amakuru y’abakoresha uru rubuga yashyizwe hanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hamaze iminsi havugwa ibibazo bya kompanyi nini z’ikoranabuhanga nka Apple, Google, Amazon na Facebook zishinjwa kwivanga muri politiki y’iki gihugu no kugena ibigomba kuba mu bukungu bwacyo ari nacyo gituma Leta yifuza ko zagakwiye gucikamo ibice mu rwego rwo kurwanya ubwiganze bwazo ku isoko ry’ibinyanye n’ikoranabuhanga n’ubucuruzi bwo ku mbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa