skol
fortebet

Amerika yagerageje indege yo gukurikira ya Bombe ya Koreya ya Ruguru

Yanditswe: Sunday 10, Dec 2017

Sponsored Ad

Leta zunze ubumwe z’ Amerika mu minsi mike ishize zagerageje indege y’ impigi F-35, iyi ndege umumaro wayo nk’ uko byatangajwe n’ ibinyamakuru birimo na revue National interest, bivuga ari uguhiga no gukurira bombe ballistic igisasu giherutse kugeragezwa na Koreya ya Ruguru bikemezwa ko gifite ubushobozi bwo kuraswa aho hose ku butaka bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Iri geragezwa ry’iyi ndege ryakozwe na Minisiteri y’ ingabo muri Leta z’ ubumwe z’ Amerika ndetse na sosiyete Northrop.
Nk’ uko (...)

Nk’ uko ibyo bitangazamakuru byabitangaje ngo uburyo bwo gusama messile ballistic bwo bwamaze gutegurwa ndetse bushyirwa no muri iyo ndege F-35, ikirimo gukorerwa igerageza kuri ubu ni ukumenya niba iyi ndege ishobora kumenya icyerekezo Bombe ballistic irimo ndetse ikanayikurikira.

Iyi ndege ngo ikoranye ikoranabuhanga rishobora kuneka muri buri cyekerekezo niba hari messile ihari, rigahita ritanga amakuru kuri mudasobwa iba imbere y’ umupilote, iri koranabuhanga rikoze ku buryo umupilote ahita abona intera iri hagati y’ iyo ndege n’ aho messile igeze.

Iyi ndege yageragejwe bwa mbere muri 2014, gusa mu minsi mike ishize nibwo sosiyete Northrop yongeye gukora igerageza yemeza ko iyo ndege noneho ifite ubushobozi bwo kumenya aho messile igeze igihe irashwe ndetse igahita inayikurikurikira ikayisama.

Leta zunze ubumwe z’ Amerika nk’ igihugu cy’ igihangange mu Isi ntiyifuza ko hari ikindi gihugu cyayisumbura mu cyubahiro. Ibi bituma ikora uko ishoboye igahangana n’ ibihugu bikora ibitwaro bya kirimbuzi nubwo nayo ibyayo atari shyashya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa