startimes

Argentina: Abapadiri 2 bakatiwe imyaka isaga 40 kubera gusambanya abana bafite ubumuga bwo kumva

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 November 2019 Yasuwe: 902

Urukiko muri Argentine rwakatiye abapadiri babiri bo muri Kiliziya Gatolika igifungo cy’imyaka irenga 40 kubera gusambanya abana batumva bo ku ishuri rya Kiliziya Gatolika.



Horacio Corbacho na Nicola Corradi n’umukozi ukora mu busitani, bahamwe n’icyaha cyo gusambanya no guhohotera abo bana bo ku ishuri ryo mu ntara ya Mendoza kuva mu 2004 kugera mu 2016.

Urwo rubanza rwatumye abaturage ba Argentine bagwa mu kantu, muri iki gihugu kavukire cya Papa Francis, bamwe bashinja Kiliziya kugenda gahoro cyane mu kugira icyo ikora kuri iryo hohoterwa.

Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, Kiliziya Gatolika mu bice bitandukanye by’isi yahuye n’ibibazo byo gushinjwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko bikorwa na bamwe mu bapadiri.

Urukiko rwatahuye iki?

Kuri uyu wa mbere, urukiko rwo mu ntara ya Mendoza rwakatiye Corbacho, umupadiri wo muri Argentine, imyaka 45.

Uwo mupadiri w’imyaka 59 yahamwe no gusambanya abana bo ku ishuri rya Kiliziya Gatolika rya Instituto Antonio Provolo de Mendoz​a ryo mu mujyi wa Luján de Cuyo mu burengerazuba bw’igihugu.

Corradi w’imyaka 83 y’amavuko, ukomoka mu Butaliyani, yahawe igifungo cy’imyaka 42.

Yari yarakozweho iperereza ku ihohotera ku ishami ry’iryo shuri riri i Verona mu Butaliyani mu myaka ya 1970, ariko ntiyari yarigeze na rimwe agira icyo aregwa.

Armando Gómez, umukozi wo mu busitani bwo kuri iryo ishuri ry’i Luján de Cuyo, yakatiwe gufungwa imyaka 18.

Ibyo bihano ntibishobora kujuririrwa.

Imbaga yari hanze y’urukiko, yiganjemo urubyiruko, yateye hejuru yishimira ibyo bihano bahawe.

Amagambo ya Ariel Lizárraga, umukozi wo mu ruganda akaba na se w’umwe mu bana basambanyijwe, yasubiwemo n’ikinyamakuru The Washington Post agira ati:

"Ntabwo mushobora kwiyumvisha ukuntu ibi ari ingenzi kuri twe, ndetse no ku isi.Kiliziya imaze igihe igerageza guhishira iri hohoterwa. Ariko aba bapadiri basambanyije ndetse bahohotera abana bacu. Abana bacu batumva! Uyu munsi, kirazira yo kurega abapadiri irangiriye aha".

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hoteli ya mbere ku Isi isize Zahabu imbere n’inyuma yafunguwe

Muri Vietnam hafunguwe Hoteli ya mbere ku Isi isize zahabu (gold-plated)...
6 July 2020 Yasuwe: 4260 1

Umugore wari umaze imyaka 9 yarabuze urubyaro hari hashize iminsi 26 abyaye...

Umugore wari umaze imyaka 9 yarabuze urubyaro, nyuma y’iminsi 26 abyaye...
3 July 2020 Yasuwe: 4567 1

Igihugu cya Uganda cyapfushije Abajenerali 2 ku munsi umwe biyongera ku...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 02 Nyakanga 2020, igisirikare cya...
3 July 2020 Yasuwe: 1610 0

Umugabo yishwe na coronavirus nyuma yo kwanduza abarenga 100 mu bukwe...

Mu gihugu cy’Ubuhinde, umugabo w’imyaka 30 wagaragazaga ibimenyetso bya...
3 July 2020 Yasuwe: 1105 0

Uwahoze ari Madamu wa Mbere wa Lesotho yarekuwe ku ngwate mu rubanza...

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 29 Kamena 2020, uwahoze ari umudamu wa mbere...
1 July 2020 Yasuwe: 698 0

Minisitiri wa mbere ukomoka mu bwoko bw’Abatwa yinjiye muri Guverinoma y’u...

Ihuriro ry’Abatwa bo mu gihugu cy’u Burundi kikigendera ku moko y’Abakoloni,...
29 June 2020 Yasuwe: 6975 1