skol
fortebet

Australia:Bagize ubushyuhe butigeze bubaho

Yanditswe: Wednesday 18, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Ejo Kuwa 17 Ukuboza 2019, Australia yagize umunsi ushyushye cyane batigeze bagira mbere aho igipimo ku rwego rw’igihugu cyageze kuri 40.9C.

Sponsored Ad

Ikigo gishinzwe iteganyagihe cyaho cyavuze ko “ubu bushyuhe bukabije” bwarenze ubwabayeho buruta ubundi bagize aho bwageze kuri 40.3C ku itariki 07/01/2013.

Ubu bushyuhe bubayeho mu gihe Australia ubu yugarijwe n’amapfa akabije n’inkongi z’imiriro.

Abashinzwe iteganyagihe bavuga ko ubushyuhe burenzeho buteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, bivuze ko bashobora kurenza iki gipimo cy’ejo.

Imiyaga ishyushye cyane iri kuva mu burasirazuba ihutera kuri uyu mugabane, ibi byatumye hari ibice bimwe na bimwe byo bigerwaho n’ubushyuhe bukabije.

Hari ibice bimwe na bimwe hagati muri Australia ejo byageze ku bushyuhe buri hejuru ya 45C.

Uko ubushyuhe bwagiye bwiyongera muri Australia mu myaka ishize:

Ibi biraterwa n’ubushyuhe bubusanye bw’inyanja y’Ubuhinde mu burasirazuba bwa Australia – aho idashyushye cyane – no mu burengerazuba aho inyanja ishyushye cyane.

Gutandukana kuriho ubu k’ubushyuhe bw’ibi bice byombi by’iyi nyanja niko gukomeye kubayeho kuva mu myaka 60 ishize.

Ibitekerezo

  • Ibi bintu biteye ubwoba kandi biraterwa nuko Ikirere cyahindutse.IBIZA bikomeye cyane (Heavy Natural Disasters) birimo kuzahaza isi kurusha kera,kubera ko abantu bangije ikirere,bibyara Climate Change.Bimwe muli ibyo biza ni ibi: Heatwaves (Ubushyuhe bukabije),Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane),Typhoons (Imiyaga ikomeye cyane muli Asia),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires,Floodings,etc…Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane, kandi bisenya ibintu byinshi.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.Mu isi nshya dutegereje dusoma muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,Yesu niwe uzahabwa gutegeka isi yose nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe igice cya 11,umurongo wa 15.Azayihindura Paradizo kandi akureho IBIZA byose.Yerekanye ko abishoboye igihe yahagarikaga UMUYAGA mwinshi bali mu Nyanja ya Galilee (Sea of Galilee).Niba dushaka kuzaba muli iyo Paradizo,bible idusaba gushaka Imana cyane,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa,akaba aribyo bidutwara gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa