skol
fortebet

Australia: Kiliziya yishyuye abahohotewe bishingiye ku gitsina miliyoni 276 z’ amadorali

Yanditswe: Friday 17, Feb 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Australia Kiliziya gatolika yarishye abakorewe ihohoterwa rishyingiye ku gitsina kuva mu 1980 kugeza 2015 miliyoni 276 z’ amadorali y’ Amerika nk’ uko byatangajwe n’ ikigo cyakoze iperereza kuri ibi byaha.
Komisiyo yita ku bana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina "Royal Commission into Institutional Responses to Child Sex Abuse" yavuze ko izi miliyoni 276 z’ amadorali y’ Amerika zagabanyijwe abantu barenga barenga ibihumbi bitatu.
Buri umwe mu bahawe kuri aya madorali yagiye (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Australia Kiliziya gatolika yarishye abakorewe ihohoterwa rishyingiye ku gitsina kuva mu 1980 kugeza 2015 miliyoni 276 z’ amadorali y’ Amerika nk’ uko byatangajwe n’ ikigo cyakoze iperereza kuri ibi byaha.

Komisiyo yita ku bana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina "Royal Commission into Institutional Responses to Child Sex Abuse" yavuze ko izi miliyoni 276 z’ amadorali y’ Amerika zagabanyijwe abantu barenga barenga ibihumbi bitatu.

Buri umwe mu bahawe kuri aya madorali yagiye ahabwa ibihumbi 91. Aba bantu bahawe aya mafaranga ni abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ abihaye Imana bo muri kiriziya gatolika bo mu gihugu cya Australia. Ikigo gishinzwe gukora iperereza ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyatangaje ko kirimo gukora iperereza no ku bantu batari abihaye Imana.

Abari batanze ibirego bavuga ko bahohotewe n’ abihaye Imana kuva mu 1980 kugeza 2015 bose hamwe ni 4 445. Abo kiriliziya gatolika yarishye ni 3 066.

Gail Furness, umwe mu bafatanyije n’ ikigo cyakoze iperereza yavuze ko ayo madorali bahawe ari indishyi z’ akababaro, ndetse n’ ayo kwishyura ayo bakoresheje mu nkiko n’ ayo bakoresheje bivuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa