Ayanna Pressley umudepite wo muri Amerika yaciye ibintu nyuma yo kugaragaza ko nta musatsi agira iyo yari afite ari iyo yambaraga

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 18 January 2020 Yasuwe: 4506

Ayanna Pressley umudepite mu nteko ishinga amategeko ya leta zunze ubumwe za Amerika yagaragaje ko nta musatsi na mucye agira ku mutwe kubera uburwayi buwuvanaho bwitwa ’alopecia’.



Uyu mugore wo mu ishyaka ry’abademokarate uhagarariye leta ya Massachusetts mu nteko, yabwiye ikinyamakuru The Root ko yabonye ko umusatsi uri kumushiraho mu ntangiriro z’umwaka ushize.

Byageze mu kwezi kwa 12 nta gasatsi na gacye akigira ku mutwe.

Mu mashusho yashyizwe kuri Twitter na The Root, Madamu Pressley w’imyaka 45 yavuze ko mu myaka ine ishize aribwo yatangiye kwishyiraho imisatsi yo mu bwoko bwa ’twist’ yo muri Senegal.

Madamu Pressley ari mu itsinda bita "Squad" rigizwe n’abagore bane b’abademokarate bari mu nteko batari abazungu.

Ati: "Nari mbizi ko hari bamwe bazavuga ko bene iyo misatsi isobanuye ko ndi impirimbanyi. Abantu barambwiye ngo ’abantu bazatekereza ko urakaye’, ndabasubiza nti ’N’ubundi basanzwe babitekereza’.

Avuga ko uko imyaka yagiye ishira, iyi misatsi yagiye iba nk’ikirango n’imbaraga ku bakobwa b’abirabura b’Abanyamerika.

Ati: "Iyo misatsi yanjye ntiyari yarabaye ikindanga gusa ahubwo yari nk’ikiranga politiki yanjye.

"Ariko ubu ndumva ari ingenzi ko nisanzura kuri iki kintu gisanzwe cyo kubana na ’alopecia’."

Uyu mugore yongeyeho ko ibi abikora kubwo kwiyakira no kumva afite imbaraga.

Ati: "Uyu ni we njyewe, ubu nditeguye kuko nshaka kubohoka ku ibanga n’isoni iryo banga riteye, ndashaka kwisanzura".

Yavuze ko muri uru rugendo igihe yumva atari we bya nyabyo ari igihe aba yambaye imisatsi (wig/plante).

Nyuma yo kugaragaza aya mashusho, abantu banyuranye barimo na bagenzi be Ilhan Omar, Alexandria Ocasio-Cortez na Rashida Tlaib bo muri "Squad" banditse bamushyigikira.

Alopecia ni uburwayi bwibasira 1/3 cy’abagore bafite inkomoko muri Africa nk’uko biri mu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Clinical, Cosmetic and Investigational Dermatology.

Ubundi bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru American Academy of Dermatology umwaka ushize, buvuga ko abirabura b’Abanyamerika aribo bibasirwa na alopecia kurusha andi moko muri Amerika.

Ubwoko bumwe bw’ubu burayi bwibasira abagore b’abirabura buterwa no kuba umusatsi ubangamirwa mu muzi wawo.

Ubundi bwoko bw’iyi ndwara burimo alopecia areata, butuma hari ibice umusatsi upfuka, ubundi ni alopecia totalis butuma umusatsi upfuka ugashira ku mutwe wose, na alopecia universalis butuma umusatsi upfuka ku mubiri wose w’umuntu.

Abantu bagera kuri miliyoni 6,8 muri Amerika bafite uburwayi bwa alopecia nk’uko bivugwa n’ikigo cyo muri Amerika National Alopecia Areata Foundation.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Wa mukobwa utari ufite imyaka y’ubukure wagaragaye mu mashusho ari gusambana...

Amashusho y’iminota 20 n’amasegonda 15 y’umugabo wo muri Kenya uzwi nka...
18 February 2020 Yasuwe: 15180 0

Menya byinshi kuri Josh umupadiri w’imbonekarimwe ku isi ufite umugore...

Buri gitondo saa kumi zurukerera I Dallas padiri Josh ajya mu miisa ya...
18 February 2020 Yasuwe: 5089 0

Amashusho ya Patrick ufite umugore n’abana 3 ari gusambana na Mubyara we...

Amashusho y’iminota 20 n’amasegonda 15 y’umugabo wo muri Kenya uzwi nka...
17 February 2020 Yasuwe: 20654 0

Umusore yemeye inka zirenga 1000 z’inkwano ku mwuzukuru w’uwahoze ari...

KENNI BALLO umusore w’umunyakenya utuye mu murwa mukuru Nairobi avuga ko...
17 February 2020 Yasuwe: 4898 0

Uwiyita umukozi w’Imana yagaburiye abayoboke be inzoga na sosiso ababeshya...

Uwiyita umukozi w’Imana mu gihugu cya Zambia yafotowe mu rusengero ari guha...
15 February 2020 Yasuwe: 4385 1

Mu Bushinwa abaganga 1700 banduye icyorezo cya Coronavirus

Komosiyo y’ubuzima mu Bushinwa (NHC), yatangaje ko umubare w’abaturage...
15 February 2020 Yasuwe: 1179 0