skol
fortebet

Bamwe mu bayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta y’abanyamahanga batangiye kwirukanwa muri Uganda

Yanditswe: Tuesday 24, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Byibuze abayobozi b’imiryango ibiri itegamiye kuri leta (ONG) iterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Uganda, bashinjwa gushyigikira imigambi yo guhindura ubutegetsi buriho ya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, baherutse guhambirizwa utwabo birukanwa muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Abandi bayobozi b’imiryango itegamiye kuri leta y’Abanyaburayi bari bamaze igihe batanga amasomo y’uburere mboneragihugu inategurira amashyaka ya politiki amatora yo mu mwaka utaha nabo babujijwe kongera kwinjira ku butaka bwa Uganda.

Ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru kivuga ko yamenye ko umuntu wa mbere wirukanwe ari uwitwa Simon Osborn wakuwe aho yari acumbitse mu gace ka Nakasero, muri Kampala, agafungwa akanya gato mbere yo gupakirwa indege agasubizwa iwabo.

Bivugwa ko Osborn yari amaze imyaka 7 akorera muri Uganda nk’umuyobozi w’umuryango NDI (National Democratic Institute) ufite icyicaro muri Amerika ukora ibijyanye no kwimakaza demokarasi hirya no hino ku Isi. NDI akaba ari umuryango ukorana bya hafi n’ishyaka ry’Abademokarate.

Ukuriye intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U.) muri Uganda, Attilio Pacifici, mu itangazo rigufi ryashyizwe ahagaragara kuwa Gatanu, yemeje ko Osborn yari arimo arakorera E.U. ubwo yafatwaga agasubizwa iwabo.

Simon Osborn

Yavuze ko muri Kanama Osborn yahawe akazi n’intumwa za E.U y’igihe gito yo kuwufasha mu bijyanye na tekiniki hagamijwe kujya inama ku mishinga yari igamije gukomeza inzira y’amatora muri Uganda.

Ku ruhande rwa Leta ya Uganda, Umuvugizi wa minisiteri ishinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu, Jacob Siminyu, yirinze kugira icyo avuga ku iyirukanwa rya Osborn cyangwa abandi birukanwe muri Uganda. Ati:

Nta kijyanye no kwirukanwa nzi. Icya kabiri, ndi muri konji, kubw’ibyo sindi mu mwanya wo kugira icyo mvuga.

Pacifici ariko we avuga ko guverinoma itigeze itanga ibisobanuro ku mpamvu Osborn yirukanwe.

Ni mu gihe amakuru akomeza agera kuri Daily Monitor avuga ko Umunyakenya, Isaack Othieno, wari umuyobozi w’agateganyo w’umuryango IFES (International Foundation for Electoral Systems) nawo ufite icyicaro muri Amerika ukora ibijyanye no guteza imbere demokarasi, nawe yirukanwe ku mpamvu zidasobanutse.

Uyu we ngo yakuwe kuri Sheraton Kampala Hotel, aho yabaga by’igihe gito, yinjizwa mu modoka y’igipolisi iramujyana iruhukira ku mupaka wa Busia uhuza Uganda na Kenya asubizwa iwabo.

Usibye abo, Madamu Lara Petrivevic, Umuyobozi w’umuryango (IRI), umuryango udaharanira inyungu w’Abanyamerika uhuzwa n’ishyaka ry’Abarepubulikani, bivugwa ko yavuye muri Uganda yerekeza muri Wales kubyara, ariko nyuma akamenyeshwa ko atemerewe kugaruka muri Uganda.

Isano na Bobi Wine

Amakuru aturuka muri sosiyete sivile avuga ko guverinoma yafashe icyemezo cyo kwirukana cyangwa gukumira abantu bavuzwe n’abandi tutavuze, kubera kwizera ko bari bari guha ubufasha umukandida Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), umwe mu bazaba bahanganye na Museveni mu matora yo mu mwaka utaha.

Bivugwa ko ku itariki 13 Ukwakira, hari igikorwa Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo yarimo nk’umushyitsi mukuru ndetse agahabwa igihembo cyo guharanira ubwisanzure cyitiriwe John McCain.

Iyi nkuru ivuga ko Bobi Wine yaririmbye muri iki gikorwa cyarimo ibikomerezwa byanafashemo ijambo nk’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya IRI, Senateri Dan Sullivan, n’abandi bagize uyu muryango; Senateri Mitt Romney, Senateri Lindsey Graham, Connie Newman na Senateri Rick Scott.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa