skol
fortebet

Barack Obama n’umugore we akayabo k’amafaranga bari kwishyura ku munsi inzu baruhukiyemo mu gihugu cy’Ubutaliyani yatangaje abantu batari bake(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 17, May 2017

Sponsored Ad

skol

Uwahoze ari Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama n’umugore we Michelle Obama bari mubiruko mugace kitwa Borgo Finocchieto mu Butaliyani aho bagiye kuryoherezayo ubuzima, icyatangaje abantu benshi akaba ari amafaranga y’umurengera barikwishura ku munsi , aho batanga agera kuri millioni 12 uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda.
Agace Barack Obama n’umugorewe batembereyemo ni ahantu hatuje cyane hakunda kujya bamukerarugendo, ni agace kagaragaramo inyubako zimaze imyaka isaga 700 (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama n’umugore we Michelle Obama bari mubiruko mugace kitwa Borgo Finocchieto mu Butaliyani aho bagiye kuryoherezayo ubuzima, icyatangaje abantu benshi akaba ari amafaranga y’umurengera barikwishura ku munsi , aho batanga agera kuri millioni 12 uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda.

Agace Barack Obama n’umugorewe batembereyemo ni ahantu hatuje cyane hakunda kujya bamukerarugendo, ni agace kagaragaramo inyubako zimaze imyaka isaga 700 zubatswe.

Kuva Obama yarangiza manda ze zo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo yigaragaje cyane mu bikorwa bya Politike ahubwo yahise abanza gufata umwanya uhagije w’ikiruhuko n’umuryango we, aho bakunze kugaragara mu bice bitandukanye by’isi bagiye kuharuhukira no kwishimana nk’umuryango.

Imbere muri izi nyubako harasa neza cyane

Kuri ubu Obama n’umuryango we bibereye mu gace ka Borgo Finocchieto mu nyubako zimaze imyaka isaga 700 mu Butaliyani, nyuma yo kwitabira inama ikomeye yari yatumiwemo mu mujyi wa Milan ku wa Mbere tariki ya 08 Gicurasi 2017.


Izi nyubako zirimo n’isomero

Ikinyamakuru La Repubblica, kivuga ko kurara ijoro rimwe muri izi nyubako uko ari 5 Barack Obama n’umugore we bagiye kuruhukiramo, hishyurwa ibihumbi 15 by’amadorali y’Amerika, ni ukuvuga asaga Miliyoni 12 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda, dore ko zigomba kwishyurirwa rimwe n’iyo waba uri umuntu umwe uzirayemo.

Harimo na pisine yo kogeramo

Izi nyubako ziri muri aka gace ka Borgo Finocchieto Obama arimo kuruhukiramo n’umuryango we zubatswe mu 1318, zubakwa n’imiryango y’aba Noble Borghese, uyu muryango ukaba ari nawo Papa Paul V yakomokagamo.


Ni inyubako zigaragara neza no mu ijoro


Izi nyumako uzirebeye inyuma bigaragara ko ari iza kera

Ibitekerezo

  • Obama yabaye umuyobozi mwiza n’ubwo nta byera ngo de,reka aruhukane n’umuryango we ni mu gihe.

    Ahubwo twagombye natwe nk’abanyarwanda gutegura uko president wacu azaruhuka mugihe azaba atubwiye ko atagishoboye kuyobora.

    Twagombye gutegura uko azashimirwa imirimo yakoreye Abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa