skol
fortebet

Barbara Umuyobozi mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Uganda ’ANT’ yapfuye urupfu rw’amayobera

Yanditswe: Tuesday 28, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Uwari umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga mu ishyaka Alliance for National Transformation (ANT) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Barbara Allimadi, yasanzwe yapfiriye mu rugo rwe ruherereye i Kiwatule mu mujyi wa Kampala.

Sponsored Ad

Amakuru y’urupfu rw’amayobera rwa Barbara, yemejwe na Alice Alaso uri mu bayobozi bakuru b’ishyaka ANT, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga. Yagize ati:

Inkuru ibabaje, umuvandimwe Barbara Allimadi byatangajwe ko yitabye Imana. Turimo turakusanya amakuru, dufatanyije n’abantu be ba hafi.

Alaso yabwiye ChimpReports ko inkuru y’urupfu rwa Barbara yayimenyeshejwe na mubyara we, wavuze ko yageze iwe yafungura umuryango agasanga yapfiriye mu ruganiriro rw’inzu ye.

Urupfu rwe kandi rwanemejwe na musaza we witwa Milton Alimadi wamusobanuye nk’icyamamare mu guharanira Demokarasi n’ukwishyira ukizana muri Uganda. Yagize ati:

Umuryango n’inshuti, tubabajwe cyane no kubika urupfu rutunguranye rwa mushiki wacu Barbara Allimadi. Barbara yari mushiki wacu dukunda cyane. Yabaye kandi umurwanashyaka, uharanira ubutabera na demokarasi muri Uganda. Azakumburwa cyane.

Magingo aya ntiharamenyekana icyihishe inyuma y’urupfu rw’uriya mugore, gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda barasa n’abadashira amakenga Leta y’iki gihugu, Gen. Mugisha Muntu uyobora ishyaka ANT, akaba yabwiye ChimpReports ko hari amakuru yamaze gukusanya atangaza kuri uyu wa kabiri.

Depite Robert Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, we abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yasobanuye Allimadi nk’umwe mu bari barwanye urugamba rw’ukwishyira ukizana. Yagize ati:

Hari byinshi tuzamuvugaho mu minsi iri imbere, gusa muri make Barbara yari impirimbanyi y’ukwishyira ukizana y’ukuri, n’umuvandimwe w’ukuri mu rugamba rw’ukwishyira ukizana na Demokarasi muri Uganda.

Nyakwigendera Barbara Allimadi yabanye na Rtd Gen. Mugisha Muntu mu ihuriro riharanira impinduka za Demokarasi (FDC iyobowe na Besigye), bombi barivamo muri 2018 batangiza ishyaka ANT.

Yibukirwa cyane ku kuba muri 2012 yarigaragambirije kuri station ya Polisi i Kampala yagaragaje amabere ye, yamagana itabwa muri yombi n’urugomo byari byakorewe Ngrid Turinawe babanaga muri FDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa